Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza, yatangaje ko ahanze amaso Perezida Paul Kagame ugomba kumukuraho ubusembwa, kugira ngo yemererwe kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Mu Ukuboza 2013 ni bwo Ingabire yakatiwe imyaka 15 y’igiungo nyuma yo guhamywa ibyaha birimo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo ndetse no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.
Ni icyaha yakatiwe nyuma y’uko we n’ubushinjacyaha bari barajuririye icy’imyaka umunani yari yarahawe muri 2010 ubwo yatabwaga muri yombi. Uyu munyapolitiki kuri ubu ayobora ishyaka FDU-Inkingi kugeza ubu ritaremererwa gukorera mu Rwanda.
Uyu mugore avuga ko afite inyota yo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, gusa akavuga ko afite imiziro kubera kiriya gifungo yari yarakatiwe mbere yo guhabwa imbabazi n’Umukuru Igihugu muri Nzeri 2018.
Avuga ko kuri ubu amaso yose ayahanze Perezida Paul Kagame kugira ngo amukureho ubusembwa mbere yo gutekereza ibyo kwiyamamaza.
Aganira na rumwe mu mbuga za YouTube yagize ati: “Haracyari urugendo rurerure mbere yo kugera ku matora, mbere na mbere nkeneye ko Perezida abanza kunkuriraho ibyo bintu bisa n’aho bikinziritse nkaho nkiri imfungwa, icyiciro cyakurikiraho ni ukubanza gukurirwaho ubusembwa n’ubwo Urukiko Nyafurika ruharanira uburenganzira bwa muntu rwemeje ko nari umwere wa biriya byaha narezwe.”
“Kugeza uyu munsi ubuyobozi bw’igihugu cyacu ntabwo rwemera icyemezo cya ruriya rukiko…ariko hari icyiciro cyo kubanza gukurirwaho ibyo bisa n’ibifungo bikinzitiye, ndabizi neza ko Perezida adashoboye kuzimpa ntizishobora kuvaho kugeza mu mwaka wa 2025 urumva icyo gihe ntabwo nshobora kuba nakwiyamamaza, icya kabiri bimaze kuvaho ngomba kwandika nsaba gukurirwaho ubusembwa, ubundi basaba ko bukurwaho nyuma y’imyaka itanu urangije igihano ariko mu Rwanda haba ‘exceptions’.”
“Hari ububasha Perezida ahabwa n’itegeko bushobora gutuma exception ku bw’ineza y’igihugu, imbere yanjye navuga ko hakiri za bariyeri zidashobora kuvuga ngo uyu munsi nakwemererwa kujya mu matora, Perezida wa Repubulika nasanga ibitekerezo Ingabire atanga hari icyo byafasha akanyemera nkajya mu matora, icyo gihe nzayajyamo.”
Ingabire Umuhoza yavuze ko Perezida Kagame yamaze kwandikira asaba naramuka atamuhaye uburenganzira nk’uwo itegeko riha ubwo bubasha atazigera ayajyamo.