Kuri uyu wa 24 Mata 2023 Urwego rw’Igihugu rushinzwe itangazamakuru n’itumanaho(CNC) rwatangaje ko ruhagaritse ku mugaragaro indirimbo 33 mu Burundi, ruvuga ko zirimo amagambo ateye isoni, ibyo bikaba bihabanye n’umuco w’Igihugu cyabo.
Muri izo ndirimbo harimo Akinyuma na Ikinyafu za Bruce Melody, Inzoga n’Ibebi ya Double Jay, Kirikou na Bruce Melodie, na My Boo ya Afrique.
Mu zindi ndirimbo nyarwanda zahagaritswe harimo Mpamagara ya Pizzo John na Davis D, Nyash ya Yvan Muziki na DJ Pius na Akadaje ya Alvin Smith na Juno Kizigenza.
Radio na Televiziyo zo mu Burundi zasabwe kudacuranga izo ndirimbo, nk’uko biri mu itangazo ryasomwe na Amb. Vestine Nahimana uhagarariye Urwego rw’Igihugu rushinzwe itangazamakuru n’itumanaho(CNC).