Nyuma yigihe kirekire abakunzi b’umuziki nyarwanda byumwihariko abakunzi b’Umuhanzi nyarwanda uzwi ku izina rya The Ben bamusaba ubutitsa gusohora indirimbo yakoranye n’umuhanzi w’icyamamare muri kano karere k’iburasirazuba no muri Afurika ari we Diamond Platmuz aba bahanzi bashize bayishira hanze.
Ibi abakunzi b’aba bahanzi bombi babikomozaga ku makuru yagiye akwirakwira ko The Ben na Diamond bafitanye umushinga wo gukorana indirimbo ndetse ko banawugeze kure ko niyo ndirimbo ishobora kuba yaramaze gukorerwa amajwi hakaba hari hasigaye amashusho ariko kubera igitutu cy’abafana aba bahanzi babaye bashize hanze iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi aherekejwe n’amagambo ayigize azwi nka Lyrics.
Ni indirimbo yitwa ”Why” ivuga ku by’urukundo aho aba bahanzi uko ari babiri buri wese aba ari gutakagiza umukunzi we mu mitoma isanzwe tuzi ya gihanzi.
Imyaka yari ibaye myinshi nta muhanzi nyarwanda ubashije gukorana indirimbo n’uyu muhanzi w’icyamamare ukorera mu nzu ye itunganya umuziki ya WCB dore ko abahanzi narwanda bose bagerageje kumusaba gukorana indirimbo na we atabibemereye nyuma yuko akoranye indirimbo na Mico The Best yitw ”Sinakwibagiwe” ariko nyuma ntibaze kumvikana ku kuyikorera amashusho yayo.
Mico ni we muhanzinyarwanda wari warakoranye indirimbo na Diamond nubwo twavuga ko bayikoranye uyu muhanzi wo muri Tanzaniya atari yamamara ku rwego ariho ubu.
Iyi ndirimbo ”Why” ya The Ben na Diamond Platinumz isohotse mu gihe n’amashusho yayo ari gutunganywa akaba yarafatiwe mu gihugu cya Tanzaniya nayo akaba azajya hanze mu minsi iri imbere ya vuba.