Nyuma y’uko Bahati wo muri Kenya akoranye indirimbo ‘Diana’ na Bruce Melodie bakizeza abakunzi b’umuziki ko igomba kujya hanze ku wa 21 Kamena 2023 saa saba z’amanywa, byaje kwangirika kuko yashyizwe kuri shene ya YouTube, ihita isibwa.
Ni indirimbo yari isibwe na sosiyete yitwa Ziiki Media, icyakora nyuma y’isaha imwe bahita bayimurira kuri shene ya YouTube y’umugore wa Bahati witwa Diana Bahati, uyu akaba ari nawe baririmbaga.
Nyuma y’uko indirimbo ye isibwe, Bahati yagize ati “Nshuti bafana ba Bahati, ndabamenyesha ko abantu bitwa Ziiki Entertainment bibye konti yanjye ya YouTube basiba indirimbo Diana nari nakoranye na Bruce Melodie.”
Uyu muhanzi yahise atabaza Leta ya Kenya ayimenyesha ko imisoro bayikura mu muziki bityo ikwiye kumufasha gukemura ikibazo cye na Ziiki Media.
Nyuma, Bahati yigiriye inama yo kuyishyira kuri shene ya YouTube y’umugore we, ndetse banabyina intsinzi nk’aho babashije kwigobotora Ziiki Media yari yababijije icyuya. Icyakora ibyishimo byabo ntabwo byatinze kuko mu ijoro ryo ku wa 21-22 Kamena 2023, batunguwe no kubona nabwo iyi ndirimbo yongeye gusibwa.
Ubuyobozi bwa Ziiki Media bubinyujije ku mbuga nkoranyambaga, bwavuze ko Bahati adakwiye kubita abatekamutwe kuko bafitanye amasezerano yo kugurisha ibihangano bye kandi yayasinye ku bushake bwe.
Iyi sosiyete isanzwe ikorana n’abahanzi batandukanye ibikorwa byo kugurisha ibihangano byabo, mu itangazo rirerire bashyize ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ibyatangajwe na Bahati ari ibinyoma byambaye ubusa.
Bati “Turasaba Bahati gusaba imbabazi agasiba n’ubutumwa buduharabika yashyize ku mbuga nkoranyambaga, bitabaye ibyo twe turiyambaza inzego bireba.”
Iyi sosiyete ivuga ko imaze imyaka icumi ikorana n’abahanzi mu bikorwa binyuranye bya muzika, ikaba yaranafashaga Bahati gucuruza imiziki ye kuva mu 2020.
Bati “Bahati twakoranye kuva mu 2020 mu bijyanye no gucuruza umuziki we kandi mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse dufitanye amasezerano twese twasinyeho. Nkuko bizwi iyo hagize uruhande rwica amasezerano hari ingaruka biba bigomba gutera.”
Ubuyobozi bw’iyi sosiyete bwasabye Bahati kwiyambaza abanyamategeko kugira ngo bamufashe kumenya byimbitse uko yakwitwara muri iki kibazo.
Ni mu gihe ariko ku rundi ruhande, Bahati we yicuza ibyamubayeho akaburira abandi bahanzi kutisaga mu mutego nk’uwo yaguyemo.