Inama y’Abaminisitiri yateranye ejo ku wa Gatanu tariki ya 13 Gicurasi, yahaye imirimo mishya Teta Gisa Rwigema, umukobwa wa Maj Gen Fred Gisa Rwigema watangije urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Teta yagizwe Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane y’u Rwanda.
Iyi Minisiteri ni yo yari asanzwe akoramo. Undi wahawe imirimo muri iyi Minisiteri ni Clarisse Uwera wagizwe Umuyobozi ushinzwe abakozi ndetse n’Ishami ry’imiyoborere.
Teta Gisa wahawe imirimo mishya n’abagize Guverinoma y’u Rwanda, mu Ugushyingo umwaka ushize ubwo yakoraga ubukwe n’umugabo we Malvin Manzi Perezida Kagame yamushimiye kuba yarabaye intwari, nyuma yo kujya kwiga mu mahanga gusa akagira umutima wo kugaruka mu Rwanda.
Muri iyi nama kandi nibwo hafatiwe umwanzuro wuko kwambara agapfukamunwa bitakiri itegeko mu Rwanda.