Urukiko rwa rubanda rwa Bruxelles mu Bubiligi rwirukanye imwe mu nyangamugayo zifashishwaga mu rubanza rwa Nkunduwimye Emmanuel uri kuburana ibyaha bya jenoside n’iby’intambara, izira kuzunguza umutwe.
Urubanza rwa Nkunduwimye rwakomeje mu gitondo cy’uyu wa 15 Gicurasi 2024, humvwa ubuhamya bw’abarimo abo mu muryango wa Nkunduwimye wamenyekanye nka Bomboko mu mujyi wa Kigali, cyane cyane ahari hazwi nko mu Gakinjiro.
Nyuma y’aho uwo mu muryango wa Nkunduwimye atanze ubuhamya, urukiko rwahagaritse by’agateganyo iburanisha kuko umunyamategeko wunganira uregwa yari amaze kugaragaza ko afite ikibazo.
Uyu munyamategeko yamenyesheje abacamanza ko ubwo ubuhamya bwatangwaga, umwe mu nyangamugayo yagaragaje amarangamutima, “azunguza umutwe”, nk’ikimenyetso cyerekana ko yabogamye.
Abacamanza bagiye mu mwihererero w’akanya gato, nyuma yaho bafata umwanzuro wo gukura mu rubanza iyi nyangamugayo, isimbuzwa umwe mu nyangamugayo zisimbura.
Urukiko rwa rubanda rugira imiterere ijya kumera nk’iya Gacaca yabaga mu Rwanda. Abarugize barimo: abacamanza, inyangamugayo zitagira uruhande ribogamiraho, abashinjacyaha, abanyamategeko bunganira abaregera indishyi, uregwa n’abamwunganira n’abatangabuhamya.
Ku bacamanza n’inyangamugayo, hari amatsinda y’abasimbura yitabira urubanza kuva rutangiye kugeza rurangiye, baba biteguye gusimbura uwagira ikibazo cyangwa indi mpamvu yatuma adakomeza urubanza. Ibi bikorwa kugira ngo rugende neza nk’uko biba byarateganyijwe.
Mu rubanza rwa Nkunduwimye, hari abacamanza batatu n’abandi batatu b’abasimbura n’inyangamugayo 12 n’izindi 12 zizisimbura.