Imikurire y’umuntu burya si igihagararo gusa ahubwo ni impinduka mu myitwarire, gukuza intekerezo mu mikorere no kugenzura ibyiyumviro, kurangwa n’ibikorwa bizima no kugira ubuzima bushingiye ku ndangagaciro bitewe n’ingano y’imyaka.
Bitewe n’ikigero cy’imyaka urimo, ushobora kwitwara mu buryo bugaragaza itandukaniro. Ariko se ni ibiki bikenewe na buri musore mu mikurire ye cyane cyane mu ntekerezo?
Ubuhanga mu kugenzura amarangamutima
Ubushobozi bwo kumva bihagije ibyiyumviro byawe n’ibyabandi ni umugisha. Ibi ntibitana no kubigenzura ndetse ntihabeho kuganzwa n’amarangamutima yagukoresha amahano.
Umusore wese wifuza kugwiza imyaka agwiza n’ubupfura, agomba kumenya kuganira n’amarangamutima ye mbere yo kumutamaza.
Ubuzima bwo mu mutwe
Buri wese wita ku buzima bwo mu mutwe bivugwa ko aba yirinda byinshi bishobora kumuhungabanya. Mu by’ukuri, ab’igitsinagabo badafite ikibazo barangwa no gutekereza cyane dore ko bibaha izina ry’abagabo batekereza kigabo igihe bafite intekerezo zihamye ziva ku buzima buzira umuze bwo mu mutwe.
Abagabo bakunda kwihagararaho bagatanga ubufasha ariko bo ntibabwake igihe bukenewe.
Nubwo bimeze gutyo, basabwa kwita ku buzima bwo mu mutwe igihe bakeneye gukura mu ntekerezo biruseho, kwemera ko bakeneye ubufasha igihe bananiwe, kumenya uburyo bwiza bwo guhangana na ‘stress’, kwikunda no kwiyitaho.
Gusakaza uburinganire
Bivugwa ko umugabo uha agaciro uburinganire abasha gutanga amahirwe kuri bose ndetse akubaha buri kiremwamuntu. Kuba umugabo si ukwigira nk’inyamaswa, ahubwo ni ukuba ijisho rya bose bakuzengurutse.
Gira umuhate wo kwiga
Kwiga no kutiga biza mu mahitamo y’umuntu. Bavuga ko umusore wese akwiye guhorana amatsiko yo kumenya byinshi atibagiwe n’ibigezweho kuko bisa no kwiteganyiriza ahazaza. Byinshi bibera mu Isi bisiga amasomo, ariko ushobora guhitamo ibifite akamaro wakwiga ukirengagiza ibyo udakeneye.
Guhitamo ubuzima bwiza
Buri mugabo cyangwa umusore akeneye kugira ubuzima bwiza binyuze mu kurya neza, gukora imyitozo ngororamubiri mu buryo buhoraho n’ikiruhuko gihagije.
Imbaraga z’abagabo ziva mu kugira ubuzima bwiza kandi n’udafite ubuzima bwiza asabwa kubwitaho mu gushaka imbaraga nk’umugabo.
Ubuzima bw’urukundo
Abagabo cyangwa abasore banezezwa no gukundwa ndetse bagakunda. Kimwe mu bibangiriza imikorere yabo ya buri munsi ni igihe bari mu rukundo cyangwa umubano bibi. Ni yo mpamvu basabwa kujya mu rukundo n’abantu babumva cyane.
Umugabo agomba kwirekura akabwira umukunzi uko wiyumva, akamuha umwanya uko bishoboka, kandi bagategana amatwi.
Indangagaciro za kigabo
Umugabo rimwe na rimwe riba izina baha umuntu uhambaye mu bikorwa. Kugendera ku ndangagaciro mu buzima ni kimwe mu bikenewe mu buzima bwa buri mugabo. Zimwe mu ndangagaciro basabwa harimo ubupfura, ubunyangamugayo, ubumuntu n’impuhwe.
Umutungo
Nta gitsinagabo kiberwa no gukena kuko nta muntu ushobora kumukunda. Uretse ibyo, umugabo utishoboye na we yitakariza icyizere n’imyaka ye yo kurama ikaba mike.
Umugabo wese ufite imbaraga zo gukora asabwa gushaka imitungo n’amafaranga bizakomeza kumutunga n’abazamukomokaho.
Kugira no kugenzura Intego
Mu gusigasira izina ry’abagabo, basabwa kwitonda igihe bishyiriraho intego ndetse zikagenzurwa igihe zibungwabungwa.