Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko benshi mu basengera mu idini rya Islam mu Rwanda batishimiye umwanzuro wo guhagarika umuhamagaro wa mugitondo uzwi nka “Adhan” kubera urusaku yatezaga mu baturage.
Ni icyemezo gihagarika ibikorwa biteza urusaku, cyubahirizwa hagati y’amasaha ya saa yine z’ijoro na saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.
Ni amasaha y’ingenzi ku Bayisilamu mu Rwanda, bakoreshaga indangururamajwi mu guhamagarira abayoboke gusenga inshuro eshanu ku munsi. Harimo umuhamagaro wabaga saa kumi n’igice za mu gitondo, ku masengesho atangira saa kumi n’imwe.
Mu gihe cy’igisibo ho umuhamagaro uba na saa cyenda n’igice z’ijoro abantu bakabyuka bakarya, ukongera saa kumi wibutsa gusoza amafunguro.
Umuntu utora Adhan ashobora gukoresha iminota hagati y’ibiri n’itanu.
Minisitiri Gatabazi yavuze ko iki cyemezo kitareba abayisilamu gusa, ahubwo n’andi madini yose ashobora kubangamira abantu mu masaha y’ijoro.
Ati “Abasenga bagomba gukomeza bagasenga, ariko bakazirikana ibyo batagomba kurengaho byabangamira abandi. Hari aho nabonye batangira kwandika abajya gusenga nimugoroba, abajya mu miryango remezo, abajya muri twibature, ibyo byose ntabwo bibujijwe rwose.”
“Ikibi gusa ni ukubijyamo muri ya masaha y’igicuku, ukavuza ibishobora guhungabanya cyangwa gutera urusaku ruhungabanya uburenganzira bw’abandi bo barimo baruhuka.”
Kuki iki cyemezo cyafashwe?
Minisitiri Gatabazi yavuze ko uburyo bukoreshwa n’abayisilamu mu guhamagarira isengesho bwakorwaga kuva kera.
Nyamara ngo hari abantu baba batarebwa n’uyu muhamagaro ukoreshwa indangururamajwi mu masaha y’ijoro, bagiye bagaragaza ko babangamiwe cyane.
Ati “Impamvu byaje ni uko hari abantu bakomeje gutakamba, gusaba, bakavuga bati twebwe ntidusinzira, abantu uba utangiye gufata igitotsi bakagukangura, mu kanya bakongera bakagukangura, hakaba haje abandi.”
“Ibyo byose byagiye bigaragara ndetse n’ibingibi bigaragara muri za karitsiye bikazana urusaku, abaturage baba babigaragaje, ahubwo ni uko babigaragazaga wenda abantu ntibabumve ko nabo bafite uburenganzira.”
Kuki gifashwe iki gihe?
Minisitiri Gatabazi yavuze ko ibi byemezo bishigiye ku itegeko ryo mu 2018 rigenga ibidukikije, ryavuguruwe iryo mu 2004.
Mu ngingo ya 43 riteganya ko bitabangamiye ibiteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, umuntu uteza urusaku rurengeje ibipimo byagenwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ya 500.000 Frw.
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano ryo rivuga ko umuntu wese utera urusaku ku buryo bihungabanya umutuzo w’abaturage nta mpamvu igaragara cyangwa atabiherewe uburenganzira, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw. Iyo habaye isubiracyaha, ibihano biba igifungo kitari munsi y’iminsi ariko kitarenze ukwezi kumwe n’ihazabu irenze 1.000.000 Frw ariko atarenze 2.000.000 Frw.
Minisitiri Gatabazi yakomeje ati “Icyabayeho ni uko itegeko ryaratowe ntiryubahirizwa. Icya kabiri, amabwiriza nayo yarateguwe nayo ntiyubahirizwa, icya gagatu abo bireba nibo bagiye kuza kutubwira ngo ariko se ko mudufungiye, kandi itegeko rijya gutorwa bari bariganiriyeho n’abantu banyuranye.”
“Ariko twaje gusanga ari abantu bari batasobanukiwe n’icyemezo, icyemezo cyafashwe ntabwo ari ukuvuvanaho gusenga, nta wari kuvanaho gusenga kw’Abayisilamu, ntabwo ari ukuvanaho ugusenga kw’Abagatolika, abaporoso n’abandi.”
Yavuze ko abafata ibyemezo nabo ari abayoboke b’ayo madini yose, “ku buryo nta cyemezo cyafatwa kibangamiye abaturage.”
Yakomeje ati “Tuvugana na Mufti twumvikanaga ko ibyabaye ku manywa bitarebwa n’ayo mategeko kuko no ku manywa hari ibindi bintu biba bisakuza, imodoka, amamashini, inganda biba bisakuza, ariko ibyo bigomba kubahirizwa.”
“Ahubwo icyumvikanyweho ni uko [mu ijoro isengesho] rizajya rikorwa, ariko ritahamagawe mu bikorwa byabindi byakanguraga abantu baryamye, mu rukererera, kandi bo bitabareba.”
Ni icyemezo kandi ngo kireba utubari, restaurant n’ibindi bikorwa, ku buryo abakeneye uburenganzira bwihariye bagomba kubanza kubisaba.