Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaburiye abantu ko Umujyi wa Goma uri mu burasirazuba bw’iki gihugu ushobora kwibasirwa n’igitero cy’iterabwoba.
Mu nyandiko ibuburira iyi Ambasade yanyujije ku rubuga rwa Internet ku wa Kane tariki ya 12 Gicurasi, yavuze ko iki gitero gishobora kugabwa ku bwato butavuzwe buzaba buhagurutse i Goma ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu.
Iti: “Ambasade ya Amerika iragira inama abanyamerika ko hashobora kubaho igitero cy’iterabwoba ku bwato bitaramenyekana buzahaguruka i Goma, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri RDC.”
Iyi Ambasade yaburiye Abanyamerika kwirinda gukorera ingendo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru “kubera ubugizi bwa nabi, imidugararo mu baturage, iterabwoba, amakimbirane y’imitwe yitwaje intwaro, ndetse no gushimuta.” Ambasade ya Amerika kandi mu rwego rwo kwirinda ko hari abatakariza ubuzima muri kiriya gitero, yagiriye inama Abanyamerika bari i Goma n’abanye-Congo muri rusange “kwirinda guteranira ahantu hari abantu benshi.”
Yabasabye kandi kuba maso cyane abari ahantu hakunze kugaragara ba mukerarugendo bo mu Burengerazuba bw’Isi ndetse no gukurikirana ibitangazamakuru mu rwego rwo kumenya ikijya mbere. Amerika yateguje ko Goma ishobora kwibasirwa n’iterabwoba, nyuma y’igisasu cyatewe muri uyu mujyi ku wa 08 Mata uyu mwaka cyigahitana abantu batandatu.
Uyu mujyi kandi umaze igihe wibasirwa n’ubugizi bwa nabi, n’ubwo intara ya Kivu y’Amajyaruguru uherereyemo umaze igihe uri mu bihe bidasanzwe mu rwego rwo kuyigaruramo amahoro n’umutekano.