Umuhanzikazi Clarisse Karasira n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie, bibarutse umwana wabo w’imfura w’umuhungu.
Uyu mwana yavutse mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Kamena 2022 mu bitaro bya Northern Light Mercy Hospital biherereye mu Mujyi wa Portland muri Maine muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Karasira yanditse ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko mu muryango we wungutse ibindi byishimo bidasanzwe.
Ati “Impundu impundu babyeyi, Ikoobe Ikoobe Abato. Umukobwa w’Imana n’igihugu hamwe n’umutware, imfura yo mu batangana baguye umuryango. Imana ishimwe Igikomangoma cyacu kindyamye mu gituza ibicuro byashize. Umutware na njye duhaye Imana icyubahiro tunabashimira ku masengesho yanyu menshi”
Yakomeje avuga ko amazina y’uyu mwana yibarutse azatangazwa nyuma y’umuhango wo kurya ubunnyano no kwita izina. Uyu muhango uzaba nyuma y’iminsi umunani.
Muri Gicurasi nibwo Karasira yatangaje ko akuriwe yenda kwibaruka umwana w’imfura. Icyo gihe mu kiganiro na Igihe, Karasira yavuze ko afite ibyishimo n’umugabo we. Yavuze ko we n’umugabo batari bemeza umubare runaka w’abana bateganya kubyara, gusa avuga ko batifuza kubyara abana benshi.
Ati “Twifuza kuzabyara bake tuzabasha kurera, tugaha ubuzima n’uburere byiza bikwiye nk’uko Imana ibidusaba kandi Imana ibidufashijemo.”
Umuhanzikazi Clarisse Karasira yarushinze na Ifashabayo Sylvain Dejoie, mu muhango wabereye kuri Christian Life Assembly (CLA), urusengero ruherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali tariki 01 Gicurasi 2021. Clarisse Karasira na Ifashabayo bahuye mu 2017, mu gitaramo cyo kwibuka umuhanzikazi Kamaliza.
Ifashabayo wari mu ikipe itegura iki gitaramo yahuye na Karasira ubwo yari agiye kukimutumiramo, ubucuti bwabo butangira ubwo. Uko ubucuti bwabo bwarushagaho kwaguka, ni nako Ifashabayo yagendaga afata izindi nshingano nko gufasha umukunzi we mu by’umuziki n’ibindi.