Ubusanzwe abitegura gusoza amashuri abanza mbere yo gukora ibizamini bya leta bajyaga guhitamo ibigo bibiri by’amashuri acumbikira abanyeshuri na kimwe bigamo bataha ku bigaga indimi kandi nabo mbere yari amashami atandukanye harimo EFK, EKK, LFK, LKK ariko kuri ubu si ko bimeze.
Kuri ubu ayo mahitamo yikubye kabiri mu rwego rwo kurwanya ko hari amashuri amwe n’ amwe yirengagizwa cyane cyane ayo mu bice byo mu Ntara kure. Nubwo umunyeshuri yemerewe gutora amashuri menshi amahitamo ye afite umupaka ku bitegura kujya mu mwaka wa mbere.
Mazimpaka ati “Niba atoye ishuri rimwe muri Kigali nta rindi yemerewe muri ako gace, asabwa kujya mu zindi ntara. Natora Kigali n’Amajyepfo, amahitamo ya gatatu azaba ari mu yindi Ntara. Uko atoye Intara ihita ivaho akajya mu yindi.”
Mu gutanga imyanya mu bigo hazakurikizwa amanota bitewe n’imyanya ibigo bifite nk’uko bisanzwe ariko n’iyo hagize ubura amahirwe aho yahisemo hose ashakirwa ahandi.
Mu Cyiciro rusange umunyeshuri yabaga afite amahitamo abiri, ubu na bwo yikubye kabiri ariko we ntazitirwa n’aho amashuri ahisemo aherereye kuko amahitamo yabo agengwa n’udushami yatoye. Icyakora asabwa guhitamo inyigisho rusange, imyuga n’ubumenyingiro n’iz’umwuga nk’inderabarezi n’igiforomo.
Mu nyigisho z’indimi hahozemo udushami dutatu. Indimi zabaga ari eshatu hakiyongeraho ‘Entepreneurship’ na ‘General Studies’ hakaba ururimi rumwe rwahabwaga amasaha make ndetse no mu kizamini cya leta ntirukorwe.
Ubu indimi zemewe mu Rwanda uko ari enye zahurijwe hamwe mu gashami kamwe kitwa ‘Literature in English– French-Kinyarwanda-Kiswahili (LFK)’. Nibura mu 2025, izi ndimi uko ari enye zizajya zikorwa mu bizamini bya leta.
Mu tundi dushami twahozemo inyigisho z’amateka n’ubukungu na ho hari ibyahindutse kuko nka HEG, HEL na LEG byavuyeho hakorwa akandi gashami karimo inyigisho za ‘Psychology’.
Mu dushami twa siyansi akitwaga BCG (Biology-Chemistry-Geography) kavuyeho mu gihe muri TVET hasigayemo udushami 30 ugereranyije na 34 twahozeho mbere. Ishami ry’ububaruramari ryakuwe mu mashami y’ imyuga n’ubumenyingiro (TVET) rishyirwa mu mashami y’ imbonezamwuga (professional combinations).
Ishami ry’Igiforomo na ryo riri mu yo abanyeshuri bahitamo. Umwaka ushize ari na bwo aka gashami kongeye kugarurwa hatoranyijwe abatarenze 300 mu gihugu hose bihwanye n’imyanya yari ihari mu mashuri arindwi hirya no hino mu gihugu. Uretse muri Kigali buri Ntara ifite rimwe cyangwa abiri.