Kuri iki Cyumweru tariki 24 Werurwe 2024 mu muhanda Rwamagana-Kigali umanuka mu Kabuga ka Musha, habereye impanuka y’imodoka nini ‘trailer tank’ ya mazutu yagonganye n’ivatiri, iyo modoka nini ya rukururana ifunga umuhanda ku buryo nta modoka n’imwe yashoboraga gutambuka.
Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangarije Kigali Today ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko waturutse ku mushoferi wari utwaye ivatiri, akaba ari we wakomeretse.
Polisi ivuga ko iyo modoka irimo mazutu kuyikura mu muhanda bitajya munsi y’isaha, bityo ko imodoka nto ziva i Kigali zakoresha umuhanda w’igitaka wa Nyagasambu uzamutse ku isoko bagakomeza i Musha no kuri Paruwase bagatunguka ku Kadasumbwa.
Abava i Rwamagana na bo bakoresha umuhanda Kadasumbwa-Paruwase-Musha bakamanuka ku isoko rya Nyagasambu.
Polisi yasabye abakoresha imodoka nini kuba bihanganye mu gihe imodoka yaguye mu muhanda igikurwamo.
Umushoferi wakomeretse yajyanywe ku bitaro bya Rwamagana kugira ngo yitabweho n’abaganga.
SP Emmanuel Kayigi yatanze ubutumwa ku bantu batwara ibinyabiziga, ko bakwiye kugenda neza mu muhanda, bubahiriza amategeko yawo.
SP Kayigi avuga ko mu bukangurambaga bukorwa na Polisi y’u Rwanda, bashishikariza abatwara ibinyabiziga kugenda neza, kandi ko bagomba kuringaniza umuvuduko, bitewe n’imiterere y’umuhanda bagendamo, ndetse no kwitwararika bakibuka ko umuhanda uba ugendwamo n’ibindi binyabiziga.
SP Kayigi asaba abantu kubahiriza gahunda ya Tunyweless, kuko ifasha buri wese kugenzura no gukora ibyo ashinzwe neza bitamugizeho ingaruka, ariko cyane cyane abatwara ibinyabiziga akabasaba ko bakwiye kureka gutwara imodoka igihe bazi ko basinze, bagashaka abandi babatwara aho kujya guteza impanuka mu muhanda.
SP Kayigi aributsa abashoferi bose ko bakwiye kwirinda kuvugira kuri telefone igihe batwaye, kuko biri mu bibarangaza bigatuma habaho impanuka.