Imodoka ebyiri zagonganiye muri Rond-Point nini yo mu Mujyi wa Kigali rwagati. Bivugwa ko abantu babiri ari bo bakomeretse gusa bahise bahabwa ubutabazi bajyanwa ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.
Ni impanuka yabaye ahagana mu ma Saa Saba z’amanywa, imwe yari ku muvuduko ukabije, igonga indi yari iparitse zose zirangirika bikomeye.
Umwe mu babonye iyi mpanuka ni Twizerimana Theoneste wari uhagaze hafi y’aho iyo mpanuka yabereye, yavuze ko imodoka imwe yari iparitse ku ruhande indi iyituruka inyuma iri ku muvuduko mwinshi irayigonga, zose zirangirika cyane.
Ati “Twahise tuza twiruka tuje gutabara dusanga uwari uyitwaye aracyahumeka. Hari n’undi wari uri kwambuka umuhanda na we yakomeretse. Bose bajyanywe kwa muganga. Uko twabibonaga imodoka yagonze yari yacitse feri kuko yihutaga cyane. Iyagonzwe yari irimo umuntu ariko twabonaga ntacyo yabaye.”
Mu Rwanda, impanuka zo mu muhanda ziza mu bintu 10 bihitana ubuzima bw’abantu benshi, aho nko mu 2023, izigera kuri 700 zatwaye ubuzima bw’abantu.
Minisiteri y’Umutekano yerekana ko ibinyabiziga biza ku isonga mu guteza impanuka, biyobowe na moto zihariye 25% by’impanuka zose ziba, amagare 15%, amakamyo manini akiharira 13% mu gihe amakamyo mato yihariye 10% by’impanuka ziba, naho bisi zitwara abagenzi zikiharira imibare isigaye.
Iyi minisiteri kandi igaragaza ko impamvu ziteza impanuka mu muhanda zirangajwe imbere no kutagabanya umuvuduko byihariye 37%, gutwara ikinyabiziga nabi byihariye 28% no gutwarira ibinyabiziga mu ruhande rutari rwo bingana na 13%.
Kunyuranaho mu buryo butari bwo byihariye 8%, mu gihe kudahana intera ihagije byihariye 6% naho ubusinzi bukaba bufite 3%.