Nkuko Isi yabaye umudugudu gerageza ushakishe kuri internet urebe amabara y’impuzankano y’ibisirikare by’ibihugu, uretse gutandukana kw’iz’ibihugu n’igihugu ubwacyo gifite nyinshi zidasa.
Aha ni ho umuntu yibaza impamvu y’ayo mabara atandukanye haba mu imbere mu gihugu cyangwa hanze. Ibyo ari byo byose ntabwo ayo mabara apfa gutoranywa kuko burya nta ikintu kitagira impamvu.
Impamvu koko zirahari kandi zumvikana. Nk’imbere mu gihugu ingabo ziba zibarizwa mu byiciro bitandukanye, nk’izirwanira ku butaka, mu mazi mu kirere no mu mitwe idasanzwe, kandi yose ikeneye gutandukanywa.
Ubusanzwe ingingo rusange ituma ingabo zo mu byiciro runaka zambara imyambaro itandukanye ni iyo kwihisha umwanzi byajyana na kwa gutandukana kw’aho zikorera n’amabara agatandukana.
Nk’urugero ingabo zirwanira ku butaka zishobora kwambara imyambaro y’icyatsi cyijimye, iya Khaki, ikigina n’andi bijyanye n’uko ubutaka bw’aho kirwanira busa cyangwa ibihuru by’aho bisa.
Izo mu mazi magari na zo zishobora kwambara ubururu cyangwa umukara mu kwisanisha n’amazi, izirwanira mu kirere na zo zikambara ubururu juru n’ibindi kugira ngo bisanishe n’aho babatizwa.
Ingabo zo mu gihugu kimwe zishobora kwambara imyambaro itandukanye na none mu buryo bwo kuzitandukanya, bigafasha mu itumanaho no kumenya uko bakorana mu gihe cy’igikorwa runaka kibahuje.
Zimwe zishobora kuba zibarizwa mu mutwe udasanzwe, kugira ngo zitandukanywe n’izindi na bwp zigahabwa imyambarao itandukanye.
Aho ni imbere mu gihugu, ku rwego mpuzamahanga, igihugu tunaka gihitamo ibara ry’igisirikare cyacyo ku mpamvu zitandukanye zirimo nko kwihisha umwanzi mu bihe by’amage.
Kuko muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara haba ibyatsi cyane akenshi uzasanga ingabo z’ibihugu zambara icyatsi kibisi kuko aho zirwanira nko mu bihuru ari ko hasa, ha handi uzajya mu byatsi umwanzi akakubura kuko azabona usa na byo, ubundi ukamwitegura neza.
Ibi uzasanga bitandukanye no muri UAE twahereyeho dutanga urugero kuko hariya ari mu butayu, imyenda yaho ni Khaki mu muryo bwo kwisanisha na wa musenyi wo mu butayu.
Mu bice by’imijyi ugasanga bambara grey n’ubururu cyane ko uba ubarizwamo n’amabara menshi.
Ikindi cy’ingenzi gishobora gutuma igihugu runaka gihitamo imyambaro y’igisirikare cyayo ni ikirere icyo gihugu kibarizwamo.
Niba aho hantu hashyuha cyane kizambara amabara nka khaki atabika ubushyuhe, ahubwo ahita abugarura (reflection).
Ni mu gihe imyambaro ijya kwijima mu mabara yayo ibika ubushyuhe ikaba myiza muri bya bihe by’imbeho nyinshi y’ubutita kuko irinda uyambaye kuba yagamburuzwa n’imbeho.
Imyambaro ya gisirikare igira impamvu nyinshi zirimo no kuba igisirikare runaka cyarahisemo imwe ishobora kugaragara no mu rumuri ruke.
Ingabo zimwe zihitamo gushyira mu myambaro yazo utuntu udashobora kubonesha amaso ariko nijiro mugenzi we yakwambara udukoresho twabugenewe twambarwa mu ijoro ngo umuntu amenye aho mugenzi we ari (night vision) akamubona.
Iyi myambaro kandi ishobora gutoranywa bijyanye n’imiterere yayo ishobora kwambarwa mu bihe bigoranye.
Imwe urafura igahita yuma cyane ko abasirikare bashobora koherezwa mu kazi aho kwanika ari hake, idacuya, ndetse kuyikorera isuku byoroha, n’uburyo imifuka ikozemo kuko na yo ari ingirakamaro
Iyi myambaro kandi buriya hari ubwo ijyana n’amateka y’igihihugu n’ibirango byacyo aho hari ibyinshi bigerageza kwibanda ku mabara ari nko mu ibendera ry’igihugu mu kugaragaza umuco wo gukunda igihugu. Urugero ni u Bufaransa.
Ishobora kandi guhuzwa n’imigenzo ya kera yibutsa uko icyo gihugu cyahoze ari igihangange bigakomeza kugitera imbaraga, buriya nko mu Bwongereza ririya bara ry’umutuku ni irya kera kuva mu myaka ya 1645, kuko ngo ryabafashaga kubatandukanya n’umwanzi.
Ibi ni na byo uzabona ku ngabo za Loni ziri kugarura umutekano ahantu zambara nka casque z’ubururu kugira ngo zo ubwazo zimenyekane ariko hanatahurwe uwazivangamo.
Hari nubwo amabara nk’umukara n’andi atinyitse atoranywa ku bwo gukanga umwanzi mu ntekerezo, nabona imyambaro yonyine akwire imishwaro.
Ibirimo igiciro, kutabangamira uwambaye, amabara adakurura udukoko, imyenda ifite ikoranabuhanga rigezweho ifite uburyo ifasha uyambaye kwihisha umwanzi mu buryo butandukanye, na byo biri mu bituma umwambaro runaka wakwishimirwa kurusha, bikaba akarushyo kandi iyo yorohereza uyambaye mu bihe by’akazi cyane cyane aka nijoro.