Lieutenant Colonel Mugisha Vincent ushinzwe guhuza ibikorwa by’igisirikare n’abaturage yagaragaje impamvu abona hari urubyiruko rusa n’aho rudakunda igihugu nk’Inkotanyi zakibohoye muri Nyakanga 1994, zikanahagarika jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu musirikare mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo y’igihugu, yabajijwe niba abona urubyiruko rw’ubu rurimo gusigasira umurage w’Inkotanyi wo gukunda igihugu, asubiza ati: “Ntabwo navuga ngo barimo neza. Si bose kandi na bo ntabwo nabarenganya. Baravangirwa n’iterambere riri hirya no hino, na social media n’Isi uko irimo kwihuta.”
Yakomeje asobanura ko uru rubyiruko rw’ubu “Barakurikirana ibintu byinshi, biragera aho bikabacanganyikisha. Ariko si bose. Harimo abo ubona bari mu murongo, n’abatana buriya umuntu yabagarura kuko navuga ngo ni benshi, ariko barahari. Iyo ubona tugifite abana bicwa n’ibimogi hanze aha ngaha, abanywa inzoga, ukumva babajyanye Iwawa, ni agahinda, ariya ni amaboko y’igihugu.”
Ku rubyiruko rwabohoye igihugu, Lt Col. Mugisha yavuze ko nta bintu byarurangazaga. Ati: “Aho dutandukanira na bo twebwe, nta bindi byaturangazaga. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yadutoje umuco wo gukunda igihugu pe! Ntakubeshye, ukumva nta n’ikindi cyakurangaza. Niba se ushobora kucyitangira, ugatanga n’ubuzima bwawe, ugapfa…”
Yasabye urubyiruko rw’ubu kuzirikana ijambo Perezida Kagame aherutse kuvuga, aho yarusabye kutazemera ko amateka yandikishijwe amaraso mu gihe cyo kubohora u Rwanda atasibwa na wino.
Lt Col. Mugisha yavuze ko igikwiye ari uko urubyiruko rw’ubu rukwiye kujya rugira amahitamo meza muri byinshi birurangaza.
Inkuru dukesha bwiza.com