Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano w’u Burundi yatangaje ko nta munyeshuri wemerewe kurenga imipaka y’igihugu muri ibi biruhuko kubera ko bose bagomba kwitabira ingando. Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane, itariki 27 Kamena 2024 ari i Gitega.
Kuri uyu wa Kane i Gitega mu murwa mukuru w’igihugu hari hateraniye inama yahuriyemo abaminisitiri batatu, ari bo; minisitiri w’umutekano, uw’uburezi ndetse n’ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi. Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi bashinzwe uburezi mu makomini bo mu Ntara ya Gitega ndetse n’abagize inzego z’umutekano.
Impamvu yateranyije iyi nama yari ukwiga uko bakurikirana uburezi n’imyifatire y’urubyiruko muri iki gihe cy’ibiruhuko. Minisitiri w’umutekano, Martin Niteretse, muri iyo nama yasabye abapolisi kurinda neza imbibe z’igihugu kugirango hatagira umunyeshuri ugerageza gusohoka igihugu ubaca mu rihumye, bitwaje ko bagiye gushaka amafaranga hanze y’igihugu mu biruhuko.
Martin Niteretse yasabye kandi abashinzwe uburezi mu ntara gushyiraho ingengabihe y’uko ibikorwa byo kwigisha abanyeshuri gukunda igihugu bigiye gutegurwa vuba nk’uko iyi nkuru dukesha UBMNews ikomeza ivuga.
Iki cyemezo cyafashwe na minisitiri w’umutekano bivugwa ko kigiye kubangamira urubyiruko ndetse n’ababyeyi kuko iyo ibiruhuko byageraga bakundaga kujya gushaka amafaranga mu bihugu by’ibituranyi nka Tanzania, Uganda na Congo ngo bafashe ababyeyi babo bigurira ibikoresho by’ishuri.