Buri muntu wese ureba umupira w’amaguru azi ko umukinnyi wese yakora icyo aricyo cyose ngo abone igitego cyangwa ngo ikipe ye ibone insinzi, ibi nibyo bituma mu mukino habamo ibintu bidasanzwe biba mu mupira w’amaguru.
Abakinnyi bashobora kurwana, abatoza bashobora kurwana yemwe ndetse n’abafana nabo baba bashobora kurwana hakavuka imvururu ku bibuga ndetse n’abakinnyi ubwabo bashobora kurwana n’abafana cyangwa abatoza bo ku mpande zombi.
Byoseonline.rw twabateguriye imirwano icumi iteye ubwoba yabaye mu mukino w’umupira w’amaguru:
10. Imvururu z’ivanguramoko hagati y’ikipe y’igihugu y’abongereza U21 n’ikipe y’igihugu ya Serbia: Uyu mukino ntuzibagirana mu mateka y’umupira w’amaguru aho aya makipe y’ibi bihugu byombi y’abatarengeje imyaka 21 yahuraga abafana b’ikipe ya Serbia bagatangira kubwira amagambo y’irondaruhu ku bakinnyi babirabura bari mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza. Danny Rose ni umwe mu bakinnyi bababajwe nayo magambo aho nyuma y’uko umusifuzi ahushe mu ifirimbi, uyu mukinnyi Dany rose yahise ajya imbere y’abafana ba Serbia asa nubishima hejuru dore ko bari bamaze no gutsinda. Dany Rose yahise ahabwa ikarita itukura ubwo hahita havuka imirwano hagati y’abakinnyi.
9. Imirwano yabaye hagati ya Fuller na Griffin abakinnyi bakinaga mu ikipe imwe: Aba bakinnyi Andy Griffin na Ricardo Fuller bose bakiniraga ikipe imwe gusa basa nkaho n’ubusanzwe batumvikanaga kuko ubwo bari mu kibuga baje gutsindwa bituma Fuller aza gushaka gukubita urushyi Griffin umusifuzi aramwitambika ndetse na nyuma y’umukino uyu Fuller yaje gushinja mugenzi we ko ari we watumye batsindwa ibintu byamuviriyemo guhanwa kudakina imikino 3 agatanga n’amafaranga angana n’ibihumbi 450 by’amadorali y’amande.
8. Umukino wabonetsemo amakarita 22 wahuje Nacional na Penarol: Aya makipe uko ari 2 ni ayo mu gihugu cya Uruguay yos eazwi nk’amakipe akunze kubamo abakinnyi bagira amahane cyane. Ni amakipe kandi yari ari kuzamuka mu ruhando mpuzamahanga muri amerika y’amajyepfo mu myaka ya 1990 aho aya makipe yose yahuye akanganya 0-0 aho abakinnyi baje gushuha mu mutwe kubera gushaka igitego bikaza kuvamo imvururu zatumye umusifuzi atanga amakarita agera kuri 22.
7. Ikipe ya Sheffield United yasigaranye abakinnyi 6 mu kibuga: Umuntu wese warebye uyu mukino muri 2002 ntiyawibagirwa kuko wabayemo ibintu bidasanzwe. Iyi kipe yari iri gukina na Westbromwich Albion mu mukino wari urimo amahane kandi ukomeye. Uyu mukino waje kurangira Sheffield United ifite abakinnyi 6 mu kibuga aho 3 bari bahawe ikarita itukura naho abandi bari bavunitse bikabije aho umusifuzi yahise ahagarika uyu mukino Westbromwich ihabwa ibitego 3-0 nkuko amategeko ya FIFA avuga ko ikipe ifite abakinnyi bari munsi ya 7 batagomba guhagararira ikipe mu kibuga.
6. Imirwano hagati ya Potiguar na Baraunas: Ikipe ya Potiguar yatsinze igitego cyiza bituma abakinnyi bajya kwishimira icyo gitego nkuko bisanzwe gusa abakinnyi ba Baraunas bahise barakara babiraramo barabakubita havuka imirwano byaje kurangira amakipe yose afite abakinnyi 7 abandi bahawe amakarita atukura gusa Potiguar iza no gutsinda uyu mukino.
5. Imirwano hagati y’abakinnyi ba NewCastle Lee Bowyer na Kieron Dyer: Ubusanzwe abakinnyi bakina mu ikipe imwe iyo bafitanye amakimbirane barabyirengagiza bakabanza gukina umupira, gusa siko byagenze hagati ya Lee Bowyer na Kieron Dyer aho bose bari bari gukinira Newcastle mu mukino imbere y’abafana ibihumbi 50 aba bakinnyi baje gushwa bapfa ko Dyer atahaye umupira Lee maze bafatana mu mashati ubwo Gareth Barry aza gukiza ariko biranga biba iby’ubusa.
4. Imirwano yabaye hagati ya David Batty na Graham Le Saux: Ni ibintu byatunguye abafana benshi mu mwaka wa 1995 aho ikipe ya Blackburn Rovers yari yahuye na Spartak mu mikino ya UEFA Champions League. Nyuma y’iminota itanu umukino utangiye David yaje kurakarira mugenzi we Graham ku mupira wari umucitse bituma aza kumukubita na we yirwanaho baba bararwanye karahava.
3. Intangiriro z’ubucyeba hagati ya Manchester United na Arsenal: Buri mufana wese ufana ikipe ya Arsenal na Man U azi ko aya makipe adacana uwaka ariko ntabwo azi aho byatangiriye. Ibi bintu byatangiye mu kwezi kwa cumi mu mwaka wa 1990 aho iyi kipe ya Man U yari yahuye na Arsenal. Arsenal yatsinze igitego bituma abakinnyi ba Man U batabyishimira bituma havuka imirwano umukinnyi ku wundi ingumi ku yindi hitabazwa inzego z’umutekano, Icyo gihe Arsenal yaje gutwara igikombe.
2. Undi murwano ukomeye hagati ya Arsenal na Manchester United: Iki gihe nta watunguwe n’imyitwarire yagaragaye ku mukino wahujemo aya makipe yombi aho uwagombaga kuwutsinda yagombaga guhabwa igikombe, Mu minota ya nyuma ikipe ya Man U yaje guhabwa penaliti maze Ruud Van Nistelrooy arayihusha kubera abakinnyi ba Arsenal bari bamukikije imirwano ivuka ubwo. Icyo gihe Arsenal yarangije shampiyona idatsinzwe gusa abakinnyi 5 ba Arsenal bahawe ibihano.
1.Umurwano hagati ya Teniente Farina na Libertad watumye umukino uhagarikwa: Teniente Farina na Libertad ni amakipe yo muri Paraguay azwiho ko buri gihe iyo yahuye haba hitezwe kuba ikintu kidasanzwe. Uyu mukino ntabwo uzibagirana kubera ibintu byabayemo aho umusifuzi yahaye amakarita atukura abakinnyi 2. Abakinnyi bandi ntabwo baje kubyihanganira bahise batangira gusagarira umusifuzi ari nako ubwabo barwana ibintu byatumye umusifuzi wari uyoboye uwo mukino afata icyemezo cyo guhagarika umukino ikitaraganya nyuma yo kubona ko ntacyo yabikoraho.