Ibya Dj Dizzo byahinduye isura, ibyo kubwirwa ko asigaje iminsi 90 ngo apfe byatangiye gushidikanwaho kubera amakuru yamenyekanye y’ibyaha yakoreye mu Bwongereza.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye kuvuga ibitandukanye kuri uyu musore ubusanzwe witwa Mutambuka Derrick, nyuma yuko hamenyekanye amakuru yuko yafashe ku ngufu abakobwa babiri mu Bwongereza akaza no gufungwa, akimara gufungurwa nibwo yatangiye gushaka uko yagaruka mu Rwanda.
Aya makuru yagiye hanze nyuma yuko havumbuwe inkuru zamwanditsweho n’ibitangazamakuru bitatu bikomeye mu Bwongereza aribyo The Chronical live, Dail Mail na The Independent.
Mu nkuru z’ibi bitangazamakuru zigaragaza neza uko Derrick yahohoteye abakobwa mu mwaka wa 2015 ndetse aza no gukatirwa gufungwa imyaka 9, icyakora ngo ntiyayifunzwe yose ahubwo amazemo imyaka 5 yaje kurekurwa.
Ibi nibyo byasembuye bamwe mu bari baratanze inkunga ubwo hakusanywaga amafaranga yo kumufasha kubona uburyo agarurwa mu Rwanda aho bamwe bakeka ko ashobora kuba yarashatse gutoroka ubutabera mu gihugu cy’ubwongereza.
Hari n’abavuga ko uyu musore ibyo kuba asigaje iminsi 90 yo kubaho ko atari byo ko ahubwo yari yarabuze uko ava muri kiriya gihugu kubera ibyo byaha yahakoreye yakurikiranweho ariko nanone bakavuga ko bategereje iyo minsi 90 avuga ko yabwiwe na muganga.