Mu mukino wa 1/2 mu irushanwa ry’igikombe cy’amahoro mu Rwanda wari wahuje ikipe ya APR FC na Mucyeba wayo w’ibihe byose Rayon Sports aho iyi kipe y’ingabo z’igihugu yatahanye insinzi y’ibitego 2-1.
Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yakiriye Rayon Sports kuri Stade ya Kigali, mu mukino wo kwishyura wa ½ cy’irangiza cy’igikombe cy’Amahoro. Ni nyuma y’ubanza mu cyumweru gishize amakipe yombi yari yaguyemo miswi 0-0.
APR FC yatangiye umukino isatira cyane izamu rya Rayon Sports, biza no kuyihira kuko umunota wa 11 w’umukino wari uhagije ngo ifungure amazamu ibifashijwemo na Nshuti Innocent. Ni ku mupira wari uturutse kuri Coup-Franc yari itewe na Omborenga Fitina, mbere y’uko Nshuti awutereka mu izamu n’umutwe.
Byasabye umunota wa 41 w’umukino ngo Rayon Sports yishyure iki gitego kuri Penaliti ibifashijwemo na Kapiteni wayo, Muhire Kevin; bituma amakipe yombi ajya kuruhuka anganya igitego 1-1. Rayon Sports yahawe Penaliti nyuma y’ikosa ryari rikorewe kuri rutahizamu Mael Dindjeke.
Igice cya kabiri cy’umukino cyatangiranye n’impinduka ku ruhande rw’umutoza Mohammed Adil Erradi wahise avana mu kibuga Bizimana Yannick na Kwitonda Alain; aha umwanya Ishimwe Anicet na Yves Mugunga.
Ni impinduka zahise zikurikirwa n’igitego cya kabiri cya APR FC cyo ku munota wa 49 w’umukino cyatsinzwe na Nsabimana Aimable, nyuma y’uko ba myugariro ba Rayon Sports bari bananiwe gukiza izamu ryabo.
APR FC yakomeje kuyobora umukino mu minota yakurikiyeho, gusa Rayon Sports na yo ikanyuzamo irema uburyo bwavuyemo imipira y’imiterekano myinshi itagize icyo itanga.
Rayon Sports cyakora cyo yashoboraga kubona igitego cyo kwishyura mu minota ya nyuma y’umukino bwo Souleyman Sanogo wari winjiye mu kibuga asimbura Dindjeke yaherezaga umupira mwiza Ishimwe Kevin, arekuye ishoti riremereye umupira ugarurwa n’umutambiko w’izamu.
Rayon Sports kuri ubu yamaze kuzuza umukino wa gatandatu wikurikiranya idatsinda APR FC y’umutoza Adil, dore ko imaze gutsindwa ine ikanganya ibiri. APR FC izahurira ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro na AS Kigali yasezereye Police FC.