Ibitaro bya Leta ya Espagne, Del Mar, byatangije porogaramu yo kwita ku barwariye mu byumba by’indembe hifashishijwe imbwa, zizajya zibasura mu kubafasha kumera neza mu marangamutima no kubazanira akanyamuneza.
Inkuru y’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, yo ku wa 19 Mata 2024 igaragaza ko ibyo bitaro byashyizeho iyo gahunda ku buryo nibura buri murwayi urwariye mu cyumba cy’indembe azajya asurwa n’imbwa inshuro ebyiri mu cyumweru mu kumufasha kumererwa neza cyane cyane mu marangamutima.
Buri nshuro imwe imbwa izajya isura umurwayi, bazajya bamarana nibura iminota iri hagati ya 15 na 20.
Joel Bueno w’imyaka 34 ni umwe mu bo Reuters igaragaza ko ku ikubitiro yasuwe n’imbwa ebyiri agasuka marira y’ibyishimo. Izo mbwa zitwa Vida ndetse na Lu zamwibukije imbwa ye yasize mu rugo.
Dr. Lucia Picazo wo mu Bitaro bya Del Mar by’umwihariko mu ishami ryita ku ndembe ndetse akaba ari muri uwo mushinga wo gukoresha imbwa mu kwita ku marangamutima y’abarwayi, avuga ko bateganya gukora ubushakashatsi bwimbitse hagapimwa amacandwe y’umurwayi mbere na nyuma yo gusurwa n’imbwa, mu kureba impinduka ziba mu misemburo ye nk’uwa cortisol, oxytocin na serotonin.
Ibyo bizakorwa hagamijwe kureba igipimo cy’impinduka ziba mu marangamutima y’uwasuwe n’imbwa mu gihe yari arembye, hakanagaragara igipimo fatizo abo barwayi bafashwaho n’imbwa mu kugarura akanyamuneza nubwo baba barembye.
Iyi gahunda Ibitaro bya Del Mar biri kuyishyira mu bikorwa ku bufatanye n’Ikigo Affinity Foundation, gisanzwe kizobereye mu gutoza ibirimo imbwa mu kuba zakwita ku birimo amarangamutima ya muntu bikozwe kinyamwuga.