Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana yahagaritse mu nshingano Nyirabihogo Jeanne d’Arc wari umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu nyuma yo kumara igihe kinini akurikiranywe n’inkiko muri dosiye irimo Nsabimana Jean uzwi nka ‘Dubai’.
Uyu muyobozi yahagaritswe n’inama idasanzwe yateranye kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Nyakanga 203.
Mu ibaruwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga z’Akarere ka Rwamagana, basobanuye ko bashingiye ku itegeko No 065/2021 ryo ku wa 09/10 2021 rigenga Akarere, mu ngingo yaryo ya 28, iteganya ko Umujynama ava mu mwanya we iyo atacyujuje impamvu zashingiweho kugira ngo abe Umujyanama.
Hashingiye kandi ku ngingo ya 1 y’itegeko ryavuzwe haruguru iteganya ko Inama Njyanama ifite ububasha bwo guhagarika umujyanama witwaye nabi cyangwa utuzuza inshingano ze.
Nyirabihogo Jeanne d’Arc yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu ku wa 9 Ugushyingo 2022 ubwo hatorwaga komite nyobozi izayobora Akarere muri manda y’imyaka itanu.
Kuwa 20 Mata 2023 nibwo abarimo Nyirabihogo n’abandi bayobozi batawe muri yombi bazira dosiye y’umudugudu wubatswe na Dubai mu buryo bunyuranyije n’amategeko, icyo gihe uyu Mudugudu wubakwa Nyirabihogo yari umuyobozi ushinzwe imyubakire mu Karere ka Gasabo aho babanje gufungwa iminsi 30 y’agateganyo bakajurira, bakaza kurekurwa.