Minisitiri w’Intebe wa Australia, Anthony Albanese, yatangaje icyumweru cya nyuma cyo kwitegura guca burundu ikoreshwa rya telefoni zigezweho n’imbuga nkoranyambaga ku bana bafite munsi y’imyaka 17.
Ibyo yabitangaje ku wa Kane tariki 19 Nzeri 2024, ashimangira ko ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga ku bana bari muri icyo kigero cy’imyaka, rigira ingaruka zikomeye zirimo no kuba bashobora kuzihuriraho n’inshuti mbi zidakwiriye.
Guhera mu mwaka ushize wa 2023, Igihugu cya Australia cyashyizeho amabwiriza abuza ikoreshwa rya telefoni zigezweho mu mashuri yose ya Leta. Yavuze ko ababyeyi bakomeza kugaragaza ko bifuza ko abana babo bakwemererwa gukoresha telefoni n’imbuga nkoranyambaga guhera nibura ku myaka 17 y’amavuko.
Umwe mu batavuga rumwe na Leta muri Australia, Peter Duton yatangaje ko ashyigikiye cyane izo ngamba zafashwe na Guverinoma ya Australia. Avuga ko bidakwiye ko umwana uri munsi y’imyaka 16 adakwiye gukoresha telefoni n’imbuga nkoranyambaga.
Muri Australia kandi hari umushinga w’itegeko bivugwa ko urimo kwigwaho kandi iryo tegeko rikazaba ryatowe bitarenze ukwezi k’Ukuboza 2024, rigena ibyiciro by’abantu bitemerewe gukoresha telefoni zitagezweho n’imbuga nkoranyambaga.
Uretse Australia yamaze gutera iyo ntambwe yo kubuza imbuga nkoranyambaga ku bana bafite munsi y’imyaka 17, no muri Albania bamaze kwemeza ko gukoresha telefoni n’imbuga nkoranyambaga bitemewe ku bana bafite hagati y’imyaka 14-16, ndetse n’abafite munsi y’iyo myaka.
Izo ngamba zafashwe na Leta ya Australia zanenzwe na bamwe mu bahagarariye ibigo bishinzwe ibijyanye n’ikoreshwa rya za telefoni n’imbuga nkoranyambaga, bavuga ko bibangamiye na bamwe mu rubyiruko rukenera gukoresha telefoni mu bintu byiza, harimo kwiga, akazi n’ibindi.
Ikinyamakuru ‘NouvellAaube’ cyatangaje ko muri rusange, abantu babarirwa muri miliyari 5,5 ni ukuvuga 67% by’abatuye Isi yose bakoresha interineti, mu gihe 70% by’abatuye Isi kugeza ubu ari bo bafite telefoni zigendanwa.
Uko kwiyongera kw’umubare w’abakoresha imbuga nkoranyambaga na telefoni zigezweho, ndetse n’amasaha menshi abantu bamara kuri ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga nibyo bituma ibihugu bitandukanye bifata ingingo zikumira ko izo ngaruka zigera ku bana no ku rubyiruko hirya no hino ku Isi.
Mu ngaruka zivugwa kuba zijyana n’icyo gihe kinini abana n’urubyiruko bamara imbere y’ibikoresha by’ikoranabuhanga harimo za telefoni zigezweho zibafasha kugera ku mbuga nkoranyambaga, harimo guhuriraho n’abantu babi babashuka bakabagirira nabi, kwibasirwa n’abantu mu buryo butandukanye bakoresheje ikoranabuhanga, gusangaho imvugo zibiba urwango, amakuru atari yo, kubinjirira mu buzima bwite, n’ibindi byaha bikorerwa kuri interineti.