Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kuri uyu wa Mbere rwemeje ko ikirego cya Mudenge Emmanuel nta shingiro gifite, rwemeje ko Mudenge Emmanuel adafunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko.
Umucamanza yategetse ko akomeza gufungwa akazarindira kuburana mu mizi.
Umucamanza yavuze ko bitari ngombwa ko SP Uwayezu Augustin uyobora Gereza ya Nyarugenge atazazanwa mu rukiko, kuko Mudenge adafunze mu buryo bunyuranije n’amategeko.
Ku wa 17 Werurwe 2022 Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, rwari rwaburanishije urubanza ruregwamo SP Uwayezu Augustin, nyuma y’uko Mudenge n’abanyamategeko be batanze ikirego muri bavuga ko Mudenge afunze mu buryo bunyuranije n’amategeko.
Mudenge Emmanuel yari yabwiye urukiko ko ku wa 04 Werurwe ko umucamanza yategetse ko afungurwa by’agateganyo, gereza ikamuha igipapuro kimufungura mu gihe yari kwitegura gutaha.
Yavuze ko kuri gereza hahise haza abakozi ba RIB bakamubwira ko atarekurwa na Gereza, kuko hari ikindi cyaha RIB imukurikiranyeho cyo kunyereza umutungo.
Nyuma yo kumenyeshwa icyo cyaha gishya, RIB yamubwiriye kuri gereza ko Mudenge avuga ko yahise yamburwa icyemezo kimufungura n’ubuyobozi bwa gereza, agasubizwa muri gereza agafungwa mu buryo bunyuranije n’amategeko kuko muri sisitemu y’inkiko yari yakuwemo nk’uwarekuwe.