Umuryango w’i Bwami mu gihugu cy’ubwongerea wamaze gutangaza ko Umwamikazi Elizabeth II yamaze gutanga nyuma yigihe kirekire arwaye ku myaka 96 y’amavuko.
Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, yatanze aguye mu rugo rwe mu gace ka Balmoral muri Ecosse, ku myaka 96 y’amavuko, amaze imyaka 70 ku butegetsi bw’Ubwami bw’u Bwongereza. Itangazo ryatanzwe n’Ubwami bw’u Bwongereza rivuga ko Umwamikazi Elizabeth yatanze atababaye ndetse ko umubiri we uzagarurwa i Londres ku wa Gatanu. Bivuze ko uyu mugoroba uri bugume mu gace ka Balmoral.
Ubuzima bw’Umwamikazi w’u Bwongereza buhangayikishije abaturage yayoboye kuva mu 1953, aho bishoboka ko Isi ishobora kwakira inkuru mbi y’uko yatanze kuko abaganga be batangaje ko ubuzima bwe butameze neza na mba.
Mu masaha y’igitondo, nibwo byatangiye kuvugwa ko ubuzima bwe buhangayikishije cyane. Minisitiri w’Intebe, Liz Truss, yatangaje ko igihugu cyose gihangayikishijwe n’amakuru aza guturuka ibwami.
Kuva muri Nyakanga ubuzima bw’Umwamikazi Elizabeth II ntibwari bumeze neza ku buryo bivugwa ko ubu yatakaje ibiro byinshi, kubera uburwayi bufitanye isano n’izabukuru.
Ntabwo Umwamikazi Elizabeth ari i Londres aho asanzwe atuye, ahubwo amaze igihe ari mu gace ka Balmoral muri Ecosse, hamwe mu hantu akunda cyane. Ni ho abaganga bari kumukurikiranira.
Inkuru ye, ni yo iri kuvugwa cyane ku Isi muri iki gihe ndetse BBC nk’igitangazamakuru cy’igihugu cyahinduye gahunda zose, nk’uko biteganywa, gihanga amaso ibivugwa ku buzima bw’umwamikazi gusa ku buryo abanyamakuru bose bari kuvuga mu ijwi rituje, ryumvikanisha ko ari ibihe bitoroshye.
Ku wa Kabiri, Umwamikazi Elizabeth II yari yabonanye na Liz Truss watangiye inshingano ze nka Minisitiri w’Intebe. Yari yanabonanye na Minisitiri w’Intebe ucyuye igihe, Boris Johnson.
Umunsi wakurikiyeho, ni uko gahunda umwamikazi yari kwitabira zirimo inama yagombaga kuba hifashishijwe ikoranabuhanga, zarasubitswe, bivugwa ko ananiwe cyane akeneye kuruhuka. Igihe kandi uyu mwamikazi yitabye Imana bakoresha imvugo igira iti: “Ikiraro cya London cyaguye’‘ bivuze ngo umwamikazi w’ubwongereza yapfuye.