Ikipe y’igihugu ’Amavubi’ yatsinze Les Guepards ya Benin ibitego 2-1, bituma icyizere cyo kujya mu gikombe cya Afurika cya 2025 cyasaga n’icyatangiye kuyoyoka cyongera kuzamuka.
Iyi kipe y’umutoza Frank Spittler yari yakiriye Benin kuri Stade Amahoro, mu mukino wa kane wo mu tsinda D wo gushaka itike ya CAN izabera muri Maroc.
Ni nyuma y’uwo amakipe yombi yari yahuriyemo mu cyumweru gishize Amavubi yanyagiwemo ibitego 3-0.
Benin yasoje igice cya mbere cy’umukino iri imbere n’igitego 1-0 cyinjiye ku munota wa 42 gitsinzwe na Andreas Hountondji. Ni ku mupira uyu rutahizamu wa Burnley yo mu Bwongereza yari ahinduriwe na Junior Olaitan; mbere yo kuwutereka mu izamu ryari ririnzwe na Ntwari Fiacre.
Nta buryo bwinshi bw’ibitego Amavubi y’u Rwanda yigeze arema mu gice cya mbere cy’umukino, n’ubwo yakiyoboye mu bijyanye no kwiharira umupira.
Uburyo buke yabonye ni ubwo ku munota wa mbere w’umukino ubwo Mugisha Gilbert yatereraga umupira mu rubuga rw’amahina ukaruhukira mu ntoki z’umunyezamu Marcel Dandjinou; ndetse n’irindi shoti ryatewe na Imanishimwe Emmanuel ’Mangwende’ bikarangira na bwo umupira uruhukiye mu ntoki z’uyu munyezamu.
Bitandukanye n’igice cya mbere cy’umukino, igice cya kabiri hafi ya cyose cyaranzwe n’igitutu cyinshi ku ruhande rw’Amavubi yashakaga kugombora.
Imbaraga ziyongereye ubwo Ruboneka Jean Bosco yinjiraga mu kibuga asimbuye Kwizera Jojea wari wagowe n’igice cya mbere cy’umukino.
Nyuma y’iiminota myinshi abasore b’Amavubi bugarije ubwugarizi bwa Les Guepards, byasabye umunota wa 70 w’umukino ngo Nshuti Innocenta agombore igitego u Rwanda rwari rwatsinzwe. Ni ku mupira uyu rutahizamu yari ahawe n’umutwe na Mangwende.
Hadaciyemo n’umunota umwe Amavubi yongeye kurema ubundi buryo ubwo Samuel Guelette yahaga umupira Bizimana Djihad wari mu rubuga rw’amahina, gusa birangira ategewe mu rubuga rw’amahina na ba myugariro ba Benin.
Byabaye ngombwa ko Djihad atera penaliti, ahita yandikira Amavubi igitego cya kabiri.
Gutsinda uyu mukino byatumye Amavubi y’u Rwanda agira amanota atanu, aguma ku mwanya wa gatatu mu tsinda arushwa amanota abiri na Nigeria ya mbere. Ararushwa kandi inota rimwe na Benin ya kabiri na yo akarusha amanota ane Libya ya nyuma.