Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yisanze mu itsinda C hamwe na Afurika y’Epfo na Nigeria mu matsinda y’Afurika yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico.
Tombola y’uburyo amakipe azahura muri aya matsinda yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Nyakanga 2023 Abidjan muri Côte d’Ivoire.
Ni ku nshuro ya mbere Igikombe cy’Isi kizaba kitabiriwe n’ibihugu 48 aho Afurika izaba ifitemo ibihugu 9 bivuye kuri 5. Iyi tombola yasize Amavubi ari mu itsinda C azahuriramo n’amakipe ya Zimbabwe, Lesotho, Benin, Afurika y’Epfo na Nigeria.
Amakipe agabanyije mu matsinda 9, ikipe ya mbere muri buri tsinda izahita ibonabya itike ni mu gihe ibihugu 4 byitwaye neza mu mikino y’amatsinda bizakina kamarampaka maze iya mbere izakina mu mikino ya kamarampaka ya FIFA, iharenga ihite ibona itike.
Umunsi wa mbere w’amatsinda muri uru rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026, uzakinwa mu Gushyingo 2023 ni mu gihe izarangira mu Ugushyingo 2025.
Igikombe cy’Isi cya 2022 kizitabirwa n’amakipe 48 arimo 9 yo muri Afurika, kizaba hagati ya tariki ya 11 Kamena na tariki ya 19 Nyakanga 2026 ndetse ni ku nshuro ya 23 hazaba habaye iri rushanwa rikomeye kurusha ayandi muri ruhago.