Ikipe y’igihugu ’Amavubi’ yamaze kuvanwa mu makipe azakina ijonjora ry’ibanze ryo gushaka Itike y’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2023).
Ni irushanwa rizabera muri Algeria hagati ya tariki ya 8 n’iya 31 Mutarama 2023, rikazakinwa n’amakipe y’ibihugu 18 aho kuba 16 nk’uko byari bimenyerewe. Kuri uyu wa Kane saa Saba ni bwo haba tombola y’uburyo ibihugu bizahura mu majonjora yo gushaka itike y’iri rushanwa.
Amakuru avuga ko mu mikino ya nyuma, hazakorwa amatsinda atanu, atatu muri yo agizwe n’amakipe ane mu gihe andi abiri azaba agizwe n’amakipe atatu. Icyo gihe, amakipe abiri ya mbere mu matsinda y’amakipe ane n’ikipe ya mbere mu matsinda y’amakipe atatu ni yo azabona itike ya ¼.
Mu irushanwa ritaha, Zone z’Amajyaruguru izahagararirwa n’ibihugu bibiri kongeraho Algérie izakira irushanwa, Zone y’Iburengerazuba A izahagararirwa n’amakipe atatu nk’uko bizagenda muri Zone y’Iburengerazuba B.
Zone yo Hagati izahagararirwa n’ibihugu bitatu kimwe na Zone y’ i Burasirazuba ndetse n’iy’Amajyepfo.
Muri Zone yo Hagati n’i Burasirazuba aho u Rwanda ruherereye, ibihugu bitatu birimo u Rwanda, Uganda na Sudani ntibizaca mu ijonjora rya mbere ahubwo bizahura n’amakipe atatu azakomeza mu ijonjora rya mbere rizakinwa na Tanzania, Ethiopia, u Burundi, Sudani y’Epfo, Somalia na Djibouti.
Amavubi aheruka kwitabira CHAN ya 2021 aho yasezerewe muri ¼ cy’irangiza na Syli National ya Guinée-Conakry.