Mu mukino wa kabiri twavuga ko ari nkuwo kwishura wahuje ikipe y’igihugu Amavubi ndetse n’ikipe y’igihugu ya Guinee Conakry aho uyu mukino warangiye ikipe ya Guinne itahanye insinzi ndetse ikaba irahita yerekeza mu gihugu cya Cameroun gukina imikino ya CAN.
Mu mukino ubanza wabaye ku wa mbere ikipe y’igihugu Amavubi yatsinze Guinee ibitego bitatu ku busa ariko kuri uyu munsi mu mukino wa kabiri iyi kipe ntiyabashije kwihagararaho aho yatsinzwe ibitego 2-0 harimo icyatsinzwe n’umukinnyi wa Riverpool Nabil Keita.
Ni ibitego byose byabonetse mu gice cya mbere ndetse ikipe ya Guinee yari iri kwiharira umupira ku rwego rwo hejuru byatumye inatsinda hakiri kare.
Mu gice cya kabiri amakipe yombi yakoze impinduka zinyuranye ndetse yombi akagerageza gusatirana gusa nta gitego cyaje kuboneka muri iki gice cya kabiri.
Ikipe ya Guinee niyo yifuje ko yanyura mu Rwanda ikabanza igakina imikino ibiri ya gicuti n’Amavubi ubundi nyuma igahita ifata indege ikerekeza mu mikino y’igikombe cy’Afurika gihuza ibihugu aho biteganijwe ko izahaguruka i Kigali ejo ku wa gatanu yerekeza muri Cameroun.