Mu mikino yo gushaka itike yo kujya gukina igikombe cy’isi mu gihugu cya Qatar kizaba mu mpera za 2022, ikipe y’igihugu Amavubi yongeye gutsindwa umukino wayo wanyuma bituma iba iyanyuma mu itsinda yari iherereyemo.
Ni umukino wabereye mu gihugu cya Kenya kuri Nyayo stadium aho ikipe y’igihugu amavubi yatsinzwe ibitego bibiri kuri kimwe, igitego cya mbere cya Kenya cyabonetse mu minota itatu ya mbere mu gihe icya kabiri cyatsinzwe kuri penalite ku ikosa umuzamu w’amavubi yakoreye umukinnyi w’ikipe ya Kenya.
Igitego kimwe rukumbi cy’amavubi cyatsinzwe mu gice cya kabiri gitsinzwe na Niyonzima Olvier Sefu ku mupira w’umuterekano wari utewe na Hakizimana Muhadjili.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda irangije imikino yayo ari iyanyuma mu itsinda yari iri kumwe n’ibihugu birimo: Kenya, Mali, Uganda n’u Rwanda iri tsinda rikaba riyobowe na Mali, Uganda ku mwanya wa kabiri mu gihe Kenya ari ya gatatu naho u Rwanda rukaza ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe rwakuye kuri Kenya mu mukino wabahuje wa mbere.
Muri iyi mikino u Rwanda rwatsinzwe ibitego icyenda mu gihe rwo rwinjije ibitego bibiri gusa,kuba rurangije ku mwanya wa nyuma bivuze ko mu yindi mikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi iyi kipe izahera mu majonjora yo hasi hamwe n’ibihugu bitazwi mu mukino w’umupira w’amaguru nka; Somalia, Sychelle n’ibindi.