Ikipe y’Igihugu ya Sénégal, Les Lions de la Téranga, yaraye itsinze Les Ecureils ya Bénin ibitego 3-1 mbere yo guhura n’Amavubi y’u Rwanda.
Sénégal yari yakiriye Bénin kuri Stade ya Abdoulaye Wade i Dakar, mu mukino wo mu itsinda L w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’ibihugu kizabera muri Côte d’Ivoire.
Ibitego bitatu byose byatsinzwe na rutahizamu Sadio Mané wa Liverpool ni byo byafashije iyi kipe y’umutoza Aliou Cissé kwegukana amanota atatu mu ijoro ryakeye.
Mané yafunguye amazamu ku munota wa 11 kuri Penaliti, ku wa 21 atsinda igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Nampalys Mendy mbere yo gutsinda agashinguracumu ku munota wa 56 w’umukino nanone kuri Penaliti.
Bénin yakinnye hafi igice cya cy’umukino hafi ya cyose ifite abakinnyi 10 mu kibuga kubera ikarita itukura yeretswe Sessi D’Almeida wakinaga hagati mu kibuga, yabonye impozamarira ku munota wa 88 w’umukino biciye kuri Junior Olaitan winjiye mu kibuga asimbura.
Sénégal nyuma yo guhura na Bénin igomba guhita ikurikizaho Amavubi bagomba guhurira mu mukino wa kabiri w’itsinda. Ni umukino na wo ugomba gukinirwa kuri Stade ya Abdoulaye Wade ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha.
Ku mugoroba w’ejo ni bwo ikipe y’igihugu Amavubi yahagurutse i Kigali yerekeza i Dakar, aho yajyanye impamba y’inota rimwe nyuma yo kugwa miswi na Mozambique baheruka guhurira muri Afurika y’Epfo igitego 1-1.