Ikipe yo mu Bufaransa mu cyiciro cya Mbere cy’Umupira w’Amaguru Paris Saint Germain (PSG), yafashe mu mugongo Abanyarwanda mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi byatangiye ku wa 7 Mata 2022 bitangijwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo batangizaga icyumweru cy’icyunamo bacana urumuri rw’icyizere mu muhango wabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Ubutumwa bwa Paris Saint Germain buvuga ko mu cyumweru cy’icyunamo u Rwanda rurimo, yifatanyije n’abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye.
Ni ubutumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rw’iyi kipe, aho yifatanyije n’abanyarwanda mu bihe bikomeye byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi aho abasaga miliyoni bishwe mu gihe cy’amezi atatu gusa.
Bukomeza bugira buti “Muri iki cyumweru cy’icyunamo mu Rwanda, Paris Saint Germain yifatanyije n’Abanyarwanda kandi twunamiye abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Twibuke twiyubaka.”
Iyi kipe isanzwe ifitanye amasezerano n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) yo kwamamaza Visit Rwanda. Paris Saint-Germain imaze imyaka itatu ikorana n’u Rwanda aho yamamaza ubukerarugendo bwarwo yaba ku kibuga no ku myenda hamwe n’ibindi bikorwa iyi kipe igaragaramo.
Ni amasezerano yafashije u Rwanda mu rwego rw’ubukerarugendo rukabasha kwinjiza amafaranga aruturukamo ndetse n’isura hamwe n’amateka yarwo akarushaho kumenyekana.
In this week of national mourning, in Rwanda, the PSG stand in solidarity with all Rwandans, and pays tribute to the victims of the Genocide perpetrated against the Tutsi in 1994.
Remember, Unite, Renew.#Kwibuka28 pic.twitter.com/yXzL4ZVaye
— Paris Saint-Germain (@PSG_English) April 8, 2022