Mu mukino ubanza wo gushaka itike ya ¼ cy’imikino ya UEFA Champions League wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Gashyantare 2023, ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza yandagajwe bikomeye na Real Madrid yo muri Espagne.
Umukino w’aya makipe yombi watangiye kuri Anfield, bibuka umukinnyi wapfuye kuri uyu munsi wakiniye Real Madrid, Amancio Amaro Varela, wapfuye afite imyaka 83.
Liverpool nk’ikipe yakiniraga mu rugo yatangiye isatira, ariko Real Madrid yari ituje cyane yakiniraga inyuma nta gihunga ifite. Cody Gakpo yaje kubona amahirwe ya mbere yabonetse muri uyu mukino, yambura umupira Eduardo Camavinga ariko na we awutera hanze.
Ku munota wa kane Liverpool yafunguye amazamu muri uyu mukino, ku gitego cyinjijwe na Darwin Núñez amaze guhabwa umupira na Mohamed Salah.
Igitego cyabonetse kubera ikosa ryakozwe na Courtois ku mupira yaherejwe na Dani Carvajal ananirwa kuwutera, Mohamed Salah arawumutanga atsinda icya kabiri.
Vinícius Junior wari mwiza muri uyu mukino, yafashije Real Madrid kugaruka mu mukino ku munota wa 21, atsinda igitego ku mupira yaherejwe na Karim Benzema. Aha Real Madrid yahise ibona ko kujya mu karuhuko inganya bishoboka.
Umunyezamu Alisson yakoze amakosa muri uyu mukino atsindwa igitego cya kabiri, kuri koruneri yatewe na Luka Modrić byabaye urufunguzo rwo kubona ibitego byose yatsinze kuri uyu mukino.
Nyuma y’iminota itatu amakipe avuye mu karuhuko, Luka Modrić yatanze umupira mwiza kuri Éder Militão, atsinda igitego cya gatatu muri uyu mukino.
Liverpool yacitse intege ku buryo bugaragara, Real Madrid itangira neza isatira cyane cyane ikoresheje uruhande rwa Vinicius Jr wazonze cyane Trent Alexander-Arnold. Igitego cya kane cyatsinzwe na Karim Benzema amaze guhabwa umupira na Rodrygo wakinaga ku ruhande rw’iburyo. Vinícius Junior na we yahaye Karim Benzema umupira wavuyemo igitego cya gatanu.
Kuba umukino warangiye ari ibitego 2-5, Liverpool irasabwa gutsinda ibitego 3-0 ku wundi mukino kugira ngo ijye mu minota y’inyongera cyangwa 4-0 kugira ngo ikomeze muri ¼.
Nubwo Liverpool yatsinzwe ariko Mohamed Salah yabaye umukinnyi wa mbere uyitsindiye ibitego byinshi mu marushanwa mpuzamahanga, agira ibitego 42, arusha kimwe Steven Gerrard.
Ikindi kandi Salah yakoze muri uyu mukino ni uko yanganyije ibitego 44 na Didier Drogba, nk’Abakinnyi b’abanyafurika bafite ibitego byinshi muri UEfa Champions League.