Nyuma yuko inyuze i Kigali gukina imikino ya gicuti n’ikipe y’igihugu Amavubi aho bakinnye imikino ibiri ya gicuti ikaza gutsindamo umwe, ikipe y’igihugu ya Guinee yasize abakinnyi bagera kuri batanu bakomeye i Kigali bakaba batazakina igikombe cy’Afurika.
Syli National yakinnye imikino ibiri ya gicuti n’Amavubi ku wa Mbere no ku wa Kane, itsindwa umukino wa mbere ku bitego 3-0 mu gihe uwa kabiri yawutsinze ku bitego 2-0.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, yatangaje ko yerekeje muri Cameroun idafite batanu mu bari bayigeze kuko barwaye COVID-19.
Yagize iti “Guinée yagize ubwandu bushya bwa COVID-19. Nyuma ya Kémoko Camara na Michael Dyrestam, ikipe yavuye i Kigali idafite abandi batatu bayigize.”
Yakomeje igira iti “Umukinnyi Seydouba Soumah na Amadou Diallo ushinzwe ubuzima bw’ikipe na bo banduye COVID-19. Moryale Sylla na we ntiyajyanye n’ikipe kuko agomba gukorerwa ikindi kizamini cya PCR kuri uyu wa Gatanu. Bose bazitabwaho mu Rwanda ndetse bazasanga abandi mu gihe ibizamini bya PCR bizaba bigaragaje ko ari bazima.”
Syli National yageze muri Cameroun saa kumi za mu gitondo kuri uyu wa Gatanu ifite abakinnyi 24.
Guinée izatangira Igikombe cya Afurika ku wa Mbere, tariki ya 10 Mutarama 2022, aho izahura na Malawi, ikurikizeho Sénégal mbere yo gusoreza kuri Zimbabwe mu Itsinda B.
Seydouba Soumah wasanzwemo COVID-19 yari ku mukino wahuje Amavubi na Syli National ku wa Mbere mu gihe Moryale Sylla yasimbuye icyo gihe ariko akaba ataragaragaye ku mukino wo ku wa Kane.