Ikipe y’Igihugu ya Espagne yasezeye iy’u Budage mu mukino ukomeye wa 1/4 cy’irushanwa rya Euro 2024, aho yatsinze ibitego 2-1 mu minota 120, ni mu gihe Ubufaransa bwasezereye Polotigal kuri penalite 5-3.
Ibi byabaye mu mukino wasifuwe na Anthony Taylor mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 5 Nyakanga 2024, ku kibuga cya Stuttgart Arena cyarimo abafana ibihumbi 54.
Umukino watangiranye ishyaka ryo gushaka ibitego ku mpande zombi cyane ko ku munota wa kabiri gusa, Espagne yari yamaze kugera imbere y’izamu ku buryo bwaremwe na Pedri wateye ishoti mu izamu ariko umunyezamu Manuel Neuer akawukuramo.
Uyu mukinnyi wo hagati wa Espagne yahise agira n’imvune nyuma y’iminota itandatu gusa byatumye umutoza Luis de la Fuente amusimbuza Dani Olmo.
Ishyirahamwe rya Ruhago muri Espagne ryahise ritangaza ko Pedri yagize imvune mu ivi ry’ibumoso bityo atazongera kugaragara muri iri rushanwa.
Espagne yakomeje gusatira ndetse inazonga ubwugarizi bw’u Budage, bihesha ikarita y’umuhondo Antonio Rüdiger ndetse inatuma atemererwa kugaragara mu mukino utaha iramutse itsinze.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku makipe yombi aho u Budage butozwa na Julian Nagelsmann bwakuyemo Robert Andrich na Leroy Sané bugashyiramo Florian Wirtz na Emre Can, ku ruhande rwa Espagne Robin Le Normand yahaye umwanya Robin Le Normand.
Ku munota wa 51 Espagne yahise ifungura amazamu aho nyuma yo guhererekanya neza kw’abakinnyi bayo baturutse hagati mu kibuga, Lamine Yamal yahereje umupira Dani Olmo wahise ashyira mu rucundura adahagaritse.
Kuva icyo gihe u Budage ntibwongeye guha agahenge Espange kuko bwakiniye mu kibuga cyayo bushaka uko bwishyura cyane ko bwanakoze n’izindi mpiduka igitaraganya bugakuramo David Raum na İlkay Gündoğan basimbuwe na Niclas Füllkrug na Maximilian Mittelstädt.
Uku gusatira gukomeye kwabyaye umusaruro ku munota wa 88 ubwo u Budage bwakoraga ibishoboka byose bugatsinda igitego cyinjijwe na Florian Wirtz waherejwe umupira Joshua Kimmich.
Iminota 90 y’umukino n’inyongera y’iminota ine yarangiye u Budage na Espagne binganya igitego 1-1 habura ijya muri 1/2, hongerwaho 30 yo kwikiranura.
Habura iminota ibiri ngo iminota 120 y’umukino irangire, Espagne yatsinze igitego cyaturutse kuri Mikel Merino winjiye asimbuye Nico Williams, nyuma yo guhabwa umupira na Dani Olmo.
Hongeweho iminota itatu ari nayo Dani Carvajal yaherewemo ikarita itukura yeretswe nyuma yo gukora ikosa rya kabiri ry’ikarita y’umuhondo.
U Budage bwakiniraga imbere y’abakunzi babwo cyane ko bwakiriye n’irushanwa bwasezerewe muri 1/4 cya EURO 2024 nyuma yo gutsindwa na Espagne ibitego 2-1.
Ku isaha ya saa tatu kandi ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yasezereye Polotigal kuri penalite nyuma yo kunganya 0-0 hakitabazwa iminota 30 y’inyongera nayo ikarangira ntagihindutse maze hakitabazwa penalite aho Ubufaransa zose bwazinjije Polotigal igahusha imwe birangira isezerewe kuri penalite 3-5.