Ikipe ya Chelsea FC yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza, Premier League, ishobora kwisanga mu bibazo bikomeye birimo gutandukana n’abari abaterankunga bayo, ibishobora kugira ingaruka ku bushobozi bwayo bwo kwishyura imishahara y’abakinnyi n’ibindi bikenerwa.
Ibi biri kuba nyuma y’uko nyirayo, Umukire Roman Abramovich w’imyaka 55, afatiwe ibihano na Leta y’u Bwongereza nk’umwe mu bakire barindwi bari hafi ya Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, bahanwe bashinjwa kwifatanya n’uwo mugabo mu bikorwa byo gushoza intambara muri Ukraine.
Abramovich waguze Chelsea FC mu 2003, yafatiwe ibihano mu gitondo cyo kuri uyu Kane, bituma atakaza ubushobozi bwo kungukira kuri Chelsea, nka kimwe mu bikorwa bye byafatiriwe. Ibihano byafatiwe uyu mugabo bisobanuye ko umugambi yari afite wo kugurisha iyi kipe wasubitswe, ukaba gusa wakomeza mu gihe yakwemera ko bikorwa na Leta y’u Bwongereza kandi ntagire inyungu n’imwe ategereza muri iri gurisha.
Umugambi wo kugurisha Chelsea FC watangajwe na Abramovich nyuma gato y’uko ibihano ku Burusiya, Perezida Putin n’inshuti ze bitangiye gutangazwa na Leta zitandukanye. Amakuru avuga ko iki gikorwa kitahise cyihuta kuko yayihenze cyane, aho yifuzaga arenga miliyari 3$.
Kuba Chelsea FC yafatiriwe bisobanuye ko Abramovich adafite ubushobozi bwo kubona inyungu ituruka muri iyi Kipe, uretse ko nawe yari yaramaze kuyishyira mu maboko y’Ikigo cyayo nterankunga, Chelsea Foundation. Iyi kipe kandi nta mukinnyi mushya yemerewe kugura ndetse n’abo isanganywe ntiyemerewe kubongerera amasezerano mu gihe ibya nyirayo bitarasobanuka.
Ntabwo kandi Chelsea FC izongera kugurisha amatike yo ku mikino yayo, cyangwa ibicuruzwa biri mu maduka yayo, uretse kko izakomeza gukina amarushanwa iri gukina, ikemerwa kwakira amafaranga y’ibigo byerekana imikino yayo ndetse n’abafana baguze amatike y’umwaka wose bakazemererwa gukomeza kureba imikino yayo. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko Leta y’u Bwongereza ihaye iyi kipe uruhushya rudasanzwe.
Kubera iki kibazo cy’ibihano byafatiwe Abramovich, abaterankunga ba Chelsea FC batangiye kugaragaza ko batifuza gukomeza gukorana n’iyi kipe, kuko bishobora kugira ingaruka mbi ku izina ry’ibyo bigo. Ibi byatumye bimwe muri byo bitangira gufata imyanzuro ikomeye irimo gucana umubano na Chelsea.
Icyafashe iya mbere ni ‘Three’, ikigo cy’itumanaho kizwi cyane mu Bwongereza. Iki kigo cyamaze gusaba Chelsea FC gukura ibirango byacyo ku myambaro yayo no ku kibuga cyayo ndetse n’ahandi hantu hose iki kigo kiri kubera Chelsea.
Three ni umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye ba Chelsea FC, akaba ari yo yambarwa ku myambaro iki kipe ikinana amarushanwa atandukanye, yaba ay’imbere mu gihugu no hanze yacyo. Buri mwaka, Three yishyuraga Chelsea FC miliyoni 40 z’Ama-pound akoreshwa mu Bwongereza.
Bivugwa ko ibindi bigo bisanzwe bikorana na Chelsea FC nka Nike ikora ibikoresho by’imikino, akaba ari nayo yambika Chelsea aho buri mwaka yishyura miliyoni 55 z’Ama-pound, nayo ishobora guhagarika ubu bufatanye. Icyakora Nike ifitanye amasezerano na Chelsea azagera mu 2032, ku buryo kuyasesa burundu bishobora kugorana.
Undi mufatanyabikorwa uri gutekereza kuvana akarenge muri Chelsea ni Hubrot izwi cyane mu gukora isaha. Amasezerano na Chelsea n’iki kigo yari ateganyijwe kurangira mu mpera z’uyu mwaka w’imikino.
Muri rusange, Chelsea yinjije miliyoni 154 z’Ama-pound mu 2020 aturutse mu masezerano iyi kipe yagiranye n’abaterankunga bayo, mu gihe aya mafaranga yari miliyoni 200 z’Ama-pound mu 2019.
Kuba Chelsea yatakaza ayo mafaranga, ikanatakaza ayo yinjizaga ku kibuga, bishobora kugira ingaruka zatuma iyi kipe yahombye miliyoni 145 z’Ama-pound mu mwaka ushize, nubwo yegukanye Champions League, ibura ubushobozi bwo guhemba abakinnyi n’abandi bakozi bayo, dore ko iri mu makipe ahemba akayabo buri mwaka, aho ikoresha miliyoni 177 z’Ama-pound ku mwaka.
Kuva Abromovich yafata Chelsea mu 2003, ni imwe mu makipe yatsindiye ibikombe byinshi mu Burayi no mu Bwongereza, aho bigera kuri 21 birimo na bibiri bya Champions League. Abramovich ni umwe mu bakire bakomeye mu Burayi aho abarirwa umutungo wa miliyari 12.3$.