Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Bénin, Mathurin de Chacus, yatangaje ko mu gihe ikipe y’iki gihugu “Les Géupards” yatsindira Amavubi i Kigali ku wa Kabiri, azayiha agahimbazamusyi k’ibihumbi 100€ (ni ukuvuga agera kuri miliyoni 147 Frw) kaziyongera ku gatangwa na federasiyo.
U Rwanda na Bénin bizahurira mu mukino w’Umunsi wa Kane wo mu Itsinda D ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 uzabera muri Stade Amahoro ku wa Kabiri saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.
Ibihugu byombi byari byahuriye mu mukino w’Umunsi wa Gatatu wabereye kuri stade Houphouët-Boigny y’i Abidjan muri Côte d’Ivoire ku wa Gatanu, Abanya-Bénin bawutsinda ku bitego 3-0.
Iyi ntsinzi yatumye bagira amanota atandatu inyuma ya Nigeria ifite arindwi ku mwanya wa mbere, ndetse gutsindira i Kigali birabashyira mu mwanya mwiza wo kwizera kuzakina Igikombe cya Afurika mu 2025.
Mu rwego gutegura imbaraga izi Ngwe za Bénin, Mathurin de Chacus uyobora Federasiyo ya Ruhago muri icyo gihugu, yatangaje ko nibiramuka bibaye, azatanga agahimbazamusyi k’ibihumbi 100€, angana na miliyoni 147, 3 Frw.
Ikipe y’Igihugu ya Bénin yageze i Kigali ku Cyumweru saa Mbiri n’iminota 25 z’umugoroba nyuma yo gukora urugendo rw’amasaha atanu n’iminota 15 mu ndege.
Abakinnyi, abatoza n’abandi bayiherekeje bahise berekeza mu Kiyovu aho bacumbitse ndetse barakorera imyitozo ya nyuma muri Stade Amahoro kuri uyu wa Mbere saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.