Ikipe y’Igihugu ya Bénin yatanze ikirego muri CAF irega u Rwanda ko rwakinishije Muhire Kevin nyamara yari asanzwe afite amakarita abiri y’umuhondo. Ku rundi ruhande ariko byabanje kuganirwaho n’abareberera hafi ubuzima bw’Ikipe y’Igihugu Amavubi basanga nta muziro afite.
Amakarita Muhire Kevin ashinjwa yayabonye ku mikino ibanza ya Sénégal na Bénin. Mu gihe iki kirego cyahabwa ishingiro, u Rwanda rwaterwa mpaga ku mukino rwanganyijemo na Bénin kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29 Werurwe 2023.
Muhire Kevin yabonye ikarita y’umuhondo ku munota wa 69 ku mukino u Rwanda rwahuyemo na Sénégal ku wa 7 Kamena 2022.
Mu mukino wahuje u Rwanda na Bénin ku wa 22 werurwe 2023 nabwo Kevin Muhire yahawe indi karita ku munota wa 53.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye umukino u Rwanda rwanganyijemo na Bénin ni ho Umutoza Gernot Rhor yatangarije ko bagiye kurega Amavubi.
Mu buryo bwasaga n’ubwateguwe, umwe mu banyamakuru bo muri Bénin yabajije uyu mutoza niba babonye ko umukinnyi w’u Rwanda wari wambaye nimero 11, yakinnye kandi yarabonye amakarita abiri y’umuhondo mu mikino ibiri iheruka.
Mu kumusubiza, Rhor yagize ati “Reka ndebe kuko mfite [hano impapuro], hari nimero 11, Kevin Muhire wabonye ikarita y’umuhondo mu mukino ubanza ku munota wa 68, uwo mukinnyi kandi yayibonye ku munota 74 bakina na Sénégal.”
“Ni ukuvuga ngo CAF yaratuvanze cyane mbere y’uyu mukino, itujyana hirya no hino, ariko twabonye ko uyu mukinnyi wari ufite amakarita abiri y’umuhondo atigeze ahagarikwa.”
“Twamweretse Komiseri w’umukino, ndatekereza ko ubutabera bwa siporo bugena ko ahanwa. Muzi ibihano.”
Itegeko rya 42 ku bijyanye n’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika rivuga ko “umukinnyi ubonye amakarita abiri y’umuhondo agomba gusiba umukino ukurikiyeho. Iki gihano kigomba kumenyeshwa n’Ubunyamabanga [bwa CAF] ku mashyirahamwe bireba.”
Ingingo ya cyenda kuri iri tegeko ivuga ko “mbere “mbere ya buri mukino, Ubunyamabanga bwa CAF bugomba kumenyesha abasifuzi na komiseri amazina y’abakinnyi bahagaritswe kuri buri mukino. Muri ubu buryo, abakinnyi bahagaritswe babuzwa n’abayobozi b’umukino kuwugaragaramo. Abayobozi b’umukino babirenzeho, barahanwa.”
Ingingo ya 12 yo ivuga ko “Ikipe yemereye umukinnyi wahagaritswe gukina igomba gutakaza umukino ku bitego 3-0.”
Iya 13 yo ivuga ko “ugerageje guhimba inyandiko cyangwa guhindura inyandiko zemewe, iryo shyirahamwe rihagarikwa hashingiwe ku mabwiriza ahari n’amategeko ngengamyitwarire ya CAF.”
Nubwo bimeze gutyo ariko, ingingo ya 10 ivuga ko “kumenya abakinnyi batemerewe gukina biguma ari inshingano z’ishyirahamwe bireba.”
Ku ruhande rw’Amavubi, amakuru ahari avuga ko raporo babonye ku mukino wa Bénin, igaragaza ko nta karita y’umuhondo yahawe Muhire Kevin nubwo umusifuzi yari yayitanze mu kibuga.
Ku ruhande rw’Ikipe y’Igihugu Amavubi bavuga ko mbere yo guhura na Bénin mu mukino wo kwishyura i Kigali, babanje kubiganiraho na CAF bamenyeshwa ko nta mukinnyi w’u Rwanda n’umwe ufite umuziro wamubuza kwitabazwa.
Team Manager w’Ikipe y’Igihugu, Rutayisire Jackson, yabwiye IGIHE ko ikarita ivugwa kuri Muhire Kevin yaherewe i Cotonou itamwanditseho.
Yagize ati “Natwe twabyibajijeho ariko nyuma twaje gusanga Muhire Kevin n’ubwo yahawe ikarita y’umuhondo hamwe na Mugisha Gilbert, Muhire we ntiyamwanditsweho ahubwo yanditswe kuri Mugisha gusa.’’
“Yaba raporo y’umusifuzi n’iya Komiseri w’umukino zombi zirahura. Birashoboka ko nyuma basanze baribeshye ku ikarita bahaye Muhire Kevin bakayimuhanaguraho. Ibyo ni nabyo CAF yatwoherereje tariki 25 Werurwe iminsi ibiri mbere y’umukino batwereka ko nta mukinnyi wacu n’umwe ufite umuziro watuma adakina.’’
Itegeko rya 42 ku bijyanye n’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika rivuga ko “umukinnyi ubonye amakarita abiri y’umuhondo agomba gusiba umukino ukurikiyeho. Iki gihano kigomba kumenyeshwa n’Ubunyamabanga [bwa CAF] ku mashyirahamwe bireba.”
Ingingo ya cyenda kuri iri tegeko ivuga ko “mbere ya buri mukino, Ubunyamabanga bwa CAF bugomba kumenyesha abasifuzi na komiseri amazina y’abakinnyi bahagaritswe kuri buri mukino. Muri ubu buryo, abakinnyi bahagaritswe babuzwa n’abayobozi b’umukino kuwugaragaramo. Abayobozi b’umukino babirenzeho, barahanwa.”
Ingingo ya 12 yo ivuga ko “Ikipe yemereye umukinnyi wahagaritswe gukina igomba gutakaza umukino ku bitego 3-0.”
Iya 13 yo ivuga ko “ugerageje guhimba inyandiko cyangwa guhindura inyandiko zemewe, iryo shyirahamwe rihagarikwa hashingiwe ku mabwiriza ahari n’amategeko ngengamyitwarire ya CAF.”
Nubwo bimeze gutyo ariko, ingingo ya 10 ivuga ko “kumenya abakinnyi batemerewe gukina biguma ari inshingano z’ishyirahamwe bireba.”
Mu itsinda L, U Rwanda rwakomeje kuba urwa gatatu n’amanota atatu rukurikiye Sénégal ya mbere n’amanota 12 ndetse yamaze kubona itike y’Igikombe cya Afurika 2023 hakurikiraho Mozambique ya kabiri n’amanota ane mu gihe Bénin yagumye ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri.
Amavubi azakurikizaho kwakira Mozambique tariki 12 Kamena mbere yo gusoza acakirana na Sénégal mu mukino wa nyuma w’itsinda tariki 4 Nzeri 2023.