Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yateye utwatsi icyifuzo cy’umuryango wa Paul Rusesabagina cyo kumutabariza ngo arekurwe na Leta y’u Rwanda.
Rusesabagina wamenyekanye muri filime ’Hotel Rwanda’ kuri ubu afungiye mu Rwanda, nyuma yo gukatirwa imyaka 25 y’igifungo kubera ibyaha by’iterabwoba yahamijwe n’Urugereko rushinzwe kuburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imbibi. Ni ibyaha byakozwe mu izina ry’umutwe wa FLN wegamiye ku mpuzamashyaka MRCD yari akuriye.
Arsenal yiyambajwe ngo imuvuganire cyo kimwe na PSG yo mu Bufaransa, zombi zisanzwe zifitanye ubufatanye na Leta y’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda igamije kumenyekanisha ubukerarugendo bwarwo.
Mu kiganiro umukobwa wa Rusesabagina, Carine Kanimba yagiranye n’ikinyamakuru The Mirror cyo mu Bwongereza, yasabye aya makipe yombi gukoresha imiyoboro yayo mu gutuma abantu bamagana ibikorwa bya Leta y’u Rwanda, ibyo avuga ko abenshi mu Banyarwanda batatinyuka gukora ku bwo gutinya gufungwa.
Ati: “Kwakira amafaranga ya Guverinoma y’u Rwanda ni kimwe, ariko guceceka ibyo uzi ko bibaho bibabaza abantu. Arsenal ikwiye guhaguruka ikamagana ihonyora ry’uburenganzira bwa muntu, aho kwishimira gusa kuba u Rwanda ari igihugu cyiza.”
Carine Kanimba yavuze ko gahunda ya Visit Rwanda nta kindi igamije kitari uguhisha ihonyora ry’uburenganzira bwa muntu rikorerwa mu Rwanda, no kujijisha ko igihugu kibayeho neza kandi abaturage bababaye.
Yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda imaze igihe inengwa ndetse inakorwaho iperereza n’amahanga kubera igihe kirekire imaze ihonyora uburenganzira bwa muntu kandi bikaba bizwi n’Isi yose.
Ku bwe ngo “Inzira yo kuyobya uburari kuri ayo makuru mabi ni ukuvuga kuri Siporo, kuko bazi ko abantu bayikunda kandi bakabana na yo.”
Kanimba yunzemo ati: “Arsenal na PSG ziri gushyira mu bibazo amateka yazo ateye ishema n’isura yazo zigira ubufatanye kandi zigafata amafaranga y’ubutegetsi bw’igitugu butubahiriza ubwisanzure bwo kuvuga cyangwa inzira ikwiye y’amategeko, ndetse bukanahonyora uburenganzira bwa muntu.”
Umuvugizi wa Arsenal avuga ku cyifuzo cya Carine Kanimba, yabwiye The Mirror ko mu byo nk’Arsenal bagiranyemo n’u Rwanda amasezerano y’ubufatanye hatarimo Politiki.
Ati: “Kuva ubufatanye bwacu bwatangira muri 2018, twakoranye mu kubara inkuru y’umuco Nyarwanda n’umurage warwo, ndetse no kurumenyekanisha nk’ahantu ho kujya kuruhukira. Nyuma y’umwaka umwe ubufatanye butangiye, ibyo u Rwanda rwinjiza mu bukerarugendo byiyongereyeho 17%, hanyuma abakerarugendo barusura baturutse i Burayi biyongeraho 22%.”
Umuvugizi wa Arsenal yavuze ko ubu bwiyongere bwatumye ubukungu bw’u Rwanda buzamuka, burema ubundi buryo bwinshi igihugu cyinjirizamo amafaranga binyuze mu kubona ibindi bisata byo gushoramo imari, bukura ibihumbi by’abaturage mu bukene kandi bubongerera ubushobozi.
Yunzemo ati: “Ibi ni byo tuzakomeza kwibandaho mu gihe u Rwanda rukomeje kwigobotora ingaruka zasizwe n’icyorezo cya Covid.”
PSG yo ntacyo iratangaza ku byavuzwe n’umukobwa wa Rusesabagina