Mu mukino w’igikombe cy’isi wa 1/2 wahuzaga ikipe ya Argentine na Croatia kuri uyu wa kabiri, ikipe y’igihugu ya Argentine yamaze kugera ku mukino wa nyuma w’igjkombe cy’isi.
Ni umukino watangiye saa tatu za nimugoroba aho ikipe ya Argentine yatangiye isatira Croatia ndetse yaje kubona ibitego bitatu mu mukino wose ndetse urangira ari 3_0.
Ni ibitego byatsinzwe na Lionel Messi kuri Penalite ku munota wa 34 ndetse na Julian Alvalez aza yongeramo ibindi bitego bibiri ku munota wa 39 na 69 byaje gutuma Argentine isoza umukino ari ibitego 3-0.
Kuri ubu ikipe ya Argentine yageze ku mukino wa nyuma aho izahura n’izarokoka hagati ya Maroc n’Ubufaransa mu mukino uzaba ku munsi w’ejo.