Imyaka 10 irashize APR FC yarashyizeho politiki yo gukinisha abakinnyi b’Abanyarwanda, itana n’abanyamahanga bayiherukamo mu mwaka wa 2012.
Muri icyo gihe cyose, ubuyobozi bwa APR FC bwishimira ko bwashoboye guha amahirwe abakinnyi b’Abanyarwanda bakerekana icyo bashoboye. Aba bayifashije gutwara ibikombe birindwi bya Shampiyona na bibiri by’Amahoro.
Ku rundi ruhande ariko, umusaruro ku ruhando mpuzamahanga mu mikino ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup wabaye iyanga kuko intego zo kugera mu matsinda zaranze burundu kugeza ubu.
APR FC yari ihagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo, CAF Champions League, muri uyu mwaka yasezerewe itarenze umutaru nyuma yo gutsindwa na US Monastir ku giteranyo cy’ibitego 3-1.
Umukino ubanza wahuje aya makipe mu Karere ka Huye warangiye iyi Kipe y’Ingabo itsinze igitego 1-0, mu wo kwishyura wabereye muri Tunisia ku wa 18 Nzeri 2022 itsindwa ibitego 3-0.
Uyu mwaka yari yihaye intego yo kugera mu matsinda bidasubirwaho ariko imigambi yihaye ntiyigeze iyigeraho.
Mu mwaka wa 2020, APR FC yasezerewe na Gor Mahia yo muri Kenya mu ijonjora rya mbere ku giteranyo cy’ibitego 4-3 mu mikino yombi.
Umwaka wakurikiyeho Ikipe y’Ingabo yarijajaye itsinda Mogadishu City ibitego 2-1 ariko mu ijonjora rya kabiri ihurirayo n’uruva gusenya kuko yatsinzwe na Etoile du Sahel 5-1 mu mikino yombi. Amahirwe yari isigaranye ni ugukomeza inzira igana muri CAF Confederation Cup ariko RS Berkane yitambitse intego zayo iyikuramo ku bitego 2-1.
Mu gihe bamwe mu bakunzi n’abafana bayo bavuga ko ikwiye kongera kugaruka ku gukinisha abanyamahanga, Chairman wayo, Lt Gen Mubarakh Muganga, yemeje ko iyi kipe nisohokera u Rwanda, hari abazongerwamo bakayifasha gushaka uko yagera kure mu mikino Nyafurika.
Gen Mubarakh yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yahaye IGIHE ku wa Gatanu, tariki ya 23 Ukuboza 2022. Yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo politiki ya APR FC, uko abakinnyi b’ikipe bafatwa n’ahazaza hayo.
Abafana mwakunze kubabwira ko abanyamahanga batazakandagira muri APR FC kuko bihabanye na politiki yanyu. Ni iki mwababwira?
Byose birashoboka nk’uko ubivuze, ntabwo ari ukubarema agatima, abakunzi ba APR bakurikirana ubuzima bwayo buri munsi, ariko mu byo APR ifite wenda andi makipe adafite, dufite abakunzi ba APR tukagira n’abafana.
Umufana mupfana ikibuga n’intsinzi yabonetse, iyo itabonetse, aba yiteguye kukwereka ko atishimye cyangwa intsinzi yaboneka akakwereka ko yishimye. Umukunzi mushobora kujyana muri iyo myaka cumi n’ingahe wavuze, akavuga ati wenda igihe ni igihe tuzabigeraho. Twe rero nk’ubuyobozi tugomba kuba turi hagati no hagati tukareba ikibereye izo mpande zombi.
Twe turavuga ngo muri politiki yacu nka APR, ntacyo tuzahindura mu Rwanda, tuzakomeza guha ububasha abana b’Abanyarwanda kugeza aho u Rwanda ruzerekanira ko rushoboye. Wenda u Rwanda ni na rushya, ariko mu ruhando rw’amateka y’umupira w’amaguru njya numva bavuga za Kiyovu zavutse muri kangahe, twe rero APR tuvutse ejo bundi muri mirongo icyenda na kabiri na gatatu mu Rugamba rwo Kwibohora, imyaka yacu wayibara, ariko turashaka kwereka Abanyarwanda ko ibyo bishoboka.
Icya kabiri rero, ku ruhando rw’Akarere cyangwa urundi tujya guhataniramo, ibyo ni byo rwose twatangiye gutekereza ko igihe cyose tuzashobora kubonera itike idutwara hanze, ntibizatubuza gushakamo amaraso yandi, umuntu umwe cyangwa babiri, tukajyana muri urwo rugamba rwo gushaka kure hashoboka, aho tugarukiye, wa mugani wa ya mvugo ngo ‘indege ntizima’, aho izajya izimira ubwo izajya izimana n’abanyamahanga bagende, tugaruke nk’Abanyarwanda.
Nitwongera tukayatsa ikagenda, twongere tubahe ‘lift’ cyangwa baduhe ‘lift’ ariko ni twe tubaha ‘lift’ kuko turi abakoresha. Tujyane muri urwo rugamba, aho duhagarariye bagende, tugaruke kuko twe mu Rwanda twumva politiki yo gukinisha abanyamahanga nka APR, iyo twarayisezereye. N’ubundi nka APR dukinisha Abanyarwanda kandi iyo myaka yose nta gikombe baradutwara niba nibuka neza, batwaye batwara kimwe, dukinira bibiri. Uretse umwaka umwe w’impfabusa, ngira ngo 2019, wa Zlatko [Krimpotic], ni wo tutatwaye igikombe na kimwe mu mateka y’imyaka 28, ariko indi myaka yose, twahushaga iki, tugafata iki.
Mu Rwanda rero turavuga tuti tuzakomeza guha abana b’Abanyarwanda ayo mahirwe, nitujya mu ruhando mpuzamahanga turebe cyane aho umutoza avuga ngo ntabonye uyu n’ubundi turagaruka. Ni uko tumushakishe, nitumubona tumuzane, akine hanze hanyuma dutandukane tugarutse.