APR FC ikomeje kwiyubaka no kwitegura umwaka utaha w’imikino yasezereye abakinnyi 10 b’Abanyarwanda, itiza abandi babiri.
Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’iminsi hari amakuru avugwa ko Ikipe y’Ingabo igomba gutandukana n’abakinnyi benshi biganjemo abatabonaga umwanya uhagije wo gukina ndetse no mu rwego rwo guha umwanya abakinnyi bashya bari kwinjira muri iyi kipe.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki 11 Nyakanga 2023, ni bwo ubuyobozi bwa APR FC bwakoranye inama n’abakinnyi bayo yanzura ko itandukana n’abagera ku icumi mu gihe abandi babiri bagomba gutizwa.
Televiziyo y’u Rwanda yatangaje ko abakinnyi basezerewe ari Kapiteni Manishimwe Djabel, Itangishaka Blaise, Rwabuhihi Placide, Ishimwe Fiston, Ndikumana Fabio, Nsanzimfura Keddy, Ndayishimiye Dieudonné, Uwiduhaye Aboubakar, Nsengimana Irishad na Mugisha Bonheur.
Ni mu gihe kandi Rutahizamu Mugunga Yves na Ishimwe Annicet bo bagomba gutizwa hakaba hari kuvugwa ko bashobora kwerekeza muri Marines FC cyane ko ari yo ikunda guhabwa abakinnyi bavuye muri Gitinyiro.
Aba bakinnyi biyongereye kuri Nizeyimana Djuma umaze iminsi yarahawe ibaruwa imwemerera kwishakira ikipe [Release letter] nyuma yo gusoza amasezerano ye.
APR FC yaherukaga kwirukana umubare w’abakinnyi benshi mu 2019 ubwo yatandukanaga n’abagera kuri 16 mu gihe mu 2016 nabwo yari yatandukanye na 11.
Ibi kandi bikozwe mu gihe Ikipe y’Ingabo ikomeje kwiyubaka bikomeye kuko kugeza ubu imaze kugura abakinnyi batandatu barimo Umurundi Nshimirimana Ismaël ’Pitchou’, Umugande Taddeo Lwanga, Umunyarwanda akaba n’Umurundi Ndikumana Danny, Umunya-Nigeria Victor Mbaoma, Umunya-Cameroun Apam Assongwe Bemol, Umunyezamu wo muri Repubulika ya Congo Pavelh Ndzila n’Umunyarwanda Mugisha Gilbert wongerewe amasezerano y’imyaka ibiri.
Nubwo aya makuru akomeje gukwirakwira ikipe ya APR FC nta tangazo ryemeza aya makuru iyi kipe yari yashyira hanze ku mugaragaro.