Kuwa Gatatu tariki 19 Gicurasi 2022 nibwo ikipe ya APR FC izakira Rayon Sports mu mukino wo kwishyura wa kimwe cya kabiri cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro. Itike ya make iri kugura ibihumbi icumi.
Mu Rwanda byari amateka ubwo Rayon Sports yazamuraga ibiciro by’umukino wayihuje na APR FC kuwa Gatatu w’icyumweru gishize. Icyo gihe itike ya make yari ibihumbi bitanu hanyuma ihenze ikaba ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda.
Mu biciro ikipe ya APR FC yashyize hanze, itike ya make ni ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda mu gihe iya menshi ari ibihumbi 50.
Abakunzi ba ruhago bazifuza kwicara ahatwikiriye bazishyura ibihumbi 30 Frw mu gihe abashaka kwicara ahegereye imyanya y’icyubahiro bazishyura ibihumbi 30 Frw.
Umukino ubanza wa 1/2, amakipe yombi yanganyije 0-0. Ikipe izatsinda kuri uyu wa Gatatu izagera ku mukino wa nyuma.
Ikipe ya APR FC ibitse ibikombe 14 by’igikombe cy’Amahoro, icyo iheruka yagutwaye mu 2017. Ikipe ya Rayon Sports iri gushaka igikombe cy’Amahoro cya 10, ishema iheruka mu 2016.