Ikipe ya APR FC nyuma yo kuzibukira politiki yo gukinisha Abanyarwanda gusa, yatangiye kuganiriza Umunye-Congo Florent Ibengé, ngo azayitoze mu mwaka utaha w’imikino.
Ku wa Gatanu tariki 23 Ukuboza ni bwo Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yemeje ko iyi kipe yemeye kuva ku izima ikaba igiye gusubira kuri gahunda yo gukinisha n’abanyamahanga nyuma y’imyaka 10, kuko politiki y’Abanyarwanda gusa itatanze umusaruro cyane cyane ku ruhando mpuzamahanga.
Amakuru agera kuri Igihe avuga ko iyi kipe y’Ingabo yatangiye kwegera umutoza w’Umunye-Congo Florent Ibengé, ngo azayubakire ikipe ikomeye guhera mu mwaka utaha w’imikino. APR FC ishaka ko Ibengé ari we uzagira uruhare mu igurwa ry’abakinnyi bazamufasha kwitwara neza ndetse no kugera kure mu mikino Nyafurika.
Uyu mutoza wifuza kuzizanira abungiriza, ibiganiro bigenze neza biteganyijwe ko yazahabwa amasezerano y’imyaka ibiri, mu mwaka wa mbere akazasabwa kugera mu matsinda ya CAF Champions League mu gihe mu mwaka wa kabiri yazasabwa kugera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa rihiga ayandi ku Mugabane wa Afurika.
Ibengé wahembwaga ibihumbi 55 $ muri RS Berkane yo muri Maroc, ari kuganirizwa na APR FC idafite ikibazo cy’ubushobozi.
Ubuyobozi bw’iyi kipe burifuza kuyisubiza igitinyiro yahoranye, ikabasha guhatana n’amakipe akomeye haba mu karere ndetse no kwitwara neza ku rwego Nyafurika.Florent Ibenge Ikwange w’imyaka 61, kuri ubu atoza Al-Hilal Club yo muri Sudani nyuma yo kuyigeramo muri Kamena uyu mwaka.
Uyu mugabo watangiriye ubutoza mu Bufaransa muri ES Wasquehal na SC Douai, yatoje kandi amakipe arimo Shanghai Shenhua yo mu Bushinwa na AS Vita Club yafatanyaga no gutoza Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.