Rayon Sports izakina na Azam FC yo muri Tanzania ku “Munsi w’Igikundiro” uzwi nka Rayon Day, uteganyijwe tariki ya 3 Kanama 2024 kuri Stade Amahoro.
Ibirori by’uyu mwaka bifite akarusho kuko uyu munsi uzabanzirizwa n’Icyumweru cy’Igikundiro ‘Rayon Week’,, aho Murera izazenguruka igihugu ikina n’amakipe y’ i Huye, i Musanze, i Rubavu n’akandi karere ko mu Burasirazuba mu rwego rwo gusabana n’abafana.
Iki cyumweru kizasozwa n’ibirori nyirizina ari byo ‘Umunsi w’Igikundiro’, uzabera kuri Stade Amahoro tariki ya 3 Kanama 2024, Murera ikazakina n’ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania.
Iyi kipe yari yatumiwe mbere irabyanga isaba amafaranga ariko nyuma yo gutombola APR FC muri CAF Champions League yahise ihindura ibitekerezo yemera ubutumire.
Azam FC izakina na APR FC mu ijonjora ry’ibanze mu mukino ubanza uteganyijwe hagati ya tariki 16-18 Kanama 2024.
Iyi kipe yo muri Tanzania izakoresha uyu mukino mu kwitegura Ikipe y’Ingabo ikina na mukeba wayo, kumenyera ikirere cya Kigali no gutegura ibindi bitandukanye.
Mu mwaka ushize wa 2023, ubwo habaga uyu Munsi w’Igikundiro, Rayon Sports yatsinzwe na Kenya Police FC igitego 1-0 mu mukino wa gicuti usoza uyu munsi.
Ibi birori byerekanirwaho abakinnyi n’abatoza, abafatanyabikorwa n’imyambaro mishya, bimaze kuba umuco muri Gikundiro kuko bigiye kuba ku nshuro ya karindwi yikurikiranya, ikaba iya gatanu muri rusange kuva mu 2019.