Ku munsi w’ejo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyana amasezerano y’imyaka ine n’akarere ikomokamo ka Nyanza ariko bakaba birinze gutangaza amafaranga aka karere kazajya gaha iyi kipe mu gihe iyi kipe yatangaje ko izajya yamamaza aka karere binyuze mu bikorwa by’ikipe ndetse n’abafana.
Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter Rayon Sports yagize iti: “Twishimiye kubamenyesha ko twasinyanye amasezerano y’ubufatanye azamara imyaka 4 n’Akarere ka Nyanza kazajya kagena ingengo y’imari izahabwa ikipe mu gihe ikipe n’abakunzi bayo bazajya bafasha Akarere mu bukangurambaga no kukamenyekanisha.”
Amakuru dukesha ikinyamakuru Isimbi kivuga ko aya masezerano Rayon Sports izajya ihabwa miliyoni 200 buri mwaka mu gihe cy’imyaka 4. Nyanza nka kamwe mu turere tuzaba ari igicumbi cy’umuco n’ubukerarugendo, hari kompanyi y’abadage izashobora mu bikorwa by’ubu bukerarugendo.
Amakuru avuga ko iyi kompanyi y’abadage amafaranga izatanga aka Karere kazajya kayaha Rayon Sports nayo ikagafasha mu bikorwa byo kukamenyekanisha ndetse n’ubukangurambaga.
Bivugwa ko muri uyu mwaka wa mbere Rayon Sports izahabwa miliyoni 160 aho iyi kompanyi izatanga miliyoni 100 n’akarere ka Nyanza kagatanga miliyoni 60, ni mu gihe imyaka 3 izakurikiraho izahabwa miliyoni 200 buri mwaka.
Benshi mu bafana n’abakunzi b’iyi kipe biruhukije nyuma yo kumva aya mafaranga benshi batangira kuvuga ko iyi kipe igiye kugira ubushobozi ndetse ko itazongera kurangwamo ikibazo cyo kubura amafaranga bagendeye kuyo uruganda rukora inzoga rwa Skol ruyiha ndetse n’andi yabandi baterankunga iyi kipe yagiye isinyana nabo.