Wa mukobwa wamamaye cyane ku mavuta ya Claire agakundwa n’abatari bacye hano mu Rwanda ndetse no mu Burundi burya ni umwana ukomoka mu muryango w’ibwami.
Mu kiganiro kiryoheye amatwi yagiranye na Murungi Sabin ukora ku kinyamakuru Isimbi TV gikorera kuri YouTube, uyu mugore umaze gukura bigaragarira amaso yavuze byinshi ku buzima bwe.Ubwo uyu munyamakuru yamusuraga aho asigaye aba mu burayi, nibwo yavuze ko burya akomoka mu muryango w’ibwami ndetse wa hafi kuko ari umwuzukuru w’uwahoze ari umwami mu gihugu cy’u Burundi.
Mu busanzwe yavuze ko atitwa Claire nkuko benshi babimenye ubwo hasohokaga amavuta yitwa Claire ariho nifoto ye, avuga ko ahubwo amazina ye yitwa Anne Marie.Akaba yaravukiye mu gihugu cy’u Burundi ahazwi nka Gitega arinaho umuryango we wose ukomoka, Papa we umubyara yari umuhungu w’umwami.
Akaba ari umwuzukuri wa Mwambutsa wari umwami ubwo bivuze ko papa we umubyara yari umuhungu w’umwami cyangwa yari igikomangoma cy’Ubwami mu Burundi muri icyo gihe.Akaba yongeyeho ko nyina umubyara yavukanaga na Rwagasore uri mu bagwaniye kwishyira kwiza kwa Burundi mu kwivana mu bukoroni.
Yakomeje avuga ko muri 1966 aribwo haje kubaho imvururu batangira guhiga abo mu muryango we wose kuko bo batashakaga ubukoroni cyane ko Rwagasore yari umwe mubaharaniye kwishyira ukizana kwa Burundi.Mu 1971 nibwo mama we umubyara nabo bavukana Bose bahunze ndetse bahungana n’abana babo banyura mu bwato muri Tanganyika bagera mu gihugu cya Kenya, gusa mu 1972 abana baje kugaruka mu Burundi.
Bageze mu Burundi kubera intambara ni mvururu zariyo, yavuze ko we byamunaniye kuhaba aza gutoroka anyuze munzira we naba nyina banyuze kuko yari yarayinyuze bwambere ahanyurana na Nyina n’abandi batorokanye.
Avuga kubyo kuba yaragiye ku mavuta yitwa Claire, yavuze ko bamufotoye bamubwira ko azajya kubipapuro byamamaza iyo company, gusa biza kurangira agiye no ku mavuta. Uyu mubyeyi yavuze ko ubwo yashyirwaga ku mavuta akamamara cyane we atigeze yiyumva nk’icyamamare kuko atabyitagaho cyane. Yongeye avuga ko atakundaga abamwitaga Claire kuko ngo yahitaga abasubiza abashihura ababwira ko yitwa Anne Marie muri icyo gihe.
Gusa uko imyaka yakomeje igenda yavuze ko yagiye abyakira ndetse ko kuri ubu asigaye yitaba ayo mazina yombi wamwita Claire aritaba cyangwa Anne Marie.
Murungi Sabin ubwo yamubaza uko yabifashe ubwo yabonaga iyo company yamusezeranyije kuyamamariza ku mafoto gusa, ahubwo bagakoresha ifoto ye kubicuruzwa byabo, mu gusubiza yavuze ko ntabyinshi yabivugaho ahubwo biri gukurikiranwa n’umuburanira mu mategeko.
Kuri ubu uyu mubyeyi abarizwa mu cyo mu burayi ndetse arinaho uyu munyamakuru Murungi Sabin yamusanze ubwo bakoraga ikiganiro. Uyu mubyeyi akaba amaze kugira imyaka 66.
Nawe niba ukuze amavuta Claire urayazi Kandi warayakunze ndetse benshi bakunze cyane ishusho y’umukobwa iri kuri ayo mavuta.Uyu mubyeyi akiri inkumi yari mwiza cyane aho bagize igitecyerezo cyo gukoresha ifoto ye kubicuruzwa, sibyo gusa no kuri ubu ubwiza buracyari bwose.