Mu gihe imirimo yo kuvugurura sitade amahoro igeze kure, gahunda yo kuyiryoshya nayo iracyakomeje kuko kugeza ubu mu kibuga cy’iyi sitade hamaze gushyirwamo ubwatsi bw’ubukorano ariko bugezweho.
Ni amafoto yagiye agaragara hirya no hino yerekana uburyo iki kibuga gikomeje kurimbishwa no gutanga icyizere ko nyirantarengwa abashinzwe iyo mirimo bihaye yo kuba iyi sitade yuzuye igerweho.
Nk’uko bigaragara ku mafoto yageze hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ukuboza 2023, imirimo igeze ahashimishije ku buryo bitanga icyizere ko mu mezi make ari imbere izaba yuzuye neza.
Ibyatsi byongewe kuri iki kibuga nyuma y’uko hari hamaze igihe gito muri stade hashyizwemo intebe nazo zijyanye n’igihe aho abagera ku bihumbi 45 by’abo izajya yakira bazajya baba bicaye neza.
Ni stade mpuzamahanga ikomeje kuvugisha amahanga dore ko izajya kuzura itwaye miriyali 170 frw.Biteganyijwe ko izarangira muri Gicurasi 2024 itwaye akayabo ka miliyari 170 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe imirimo yo kuvugurura no kwagurwa yo yatangiye muri Gicurasi 2022.