Ubuyobozi bw’Itorero rya Pentekote mu Rwanda, ADEPR, bwatangaje ko hari intambwe yatewe mu gukemura ibibazo bwasanze muri iri torero binyuze mu mavugurwa yagiye akorwa, ariko hari byinshi bigomba gukorwa nk’ibijyanye n’imyenda ya banki n’imisoro.
Ikibazo cy’umwenda wafashwe hubakwa Dove Hotel ni kimwe mu biremereye ubuyobozi bushya bwa ADEPR. Iyo nguzanyo yafashwe igera kuri miliyari 3 Frw, nk’uko Umuyobozi Nshingwabikorwa w’iri torero Budigiri Herman yabivuze mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Mata 2022.
Yasobanuye ko babanje kwishyura inyungu ku nguzanyo, ku buryo ideni remezo rigera kuri miliyari 2 Frw ritarishyurwa. Nubwo iyi hoteli ikora, ngo kuba inguzanyo yayifashweho ari nini bituma itabasha kuyishyura ku buryo hakiri urugendo.
Budigiri yavuze ko uwo mwenda atari wo wonyine uhari, kuko hari n’imisoro y’ubutaka yarengaga miliyoni 600 Frw, imyenda ya hoteli iri i Gicumbi n’indi y’ubwoko bugera kuri butatu, kwishyura bikaba byari byarahagaze. Yavuze ko bagerageje kwishyura ibirarane by’imisoro y’ubutaka, hasigaye miliyoni 58 Frw.
Indi myenda irimo inguzanyo za banki zadindiye mu myishyurire bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, cyatumye insengero zimara igihe kirekire zifunze.
Ati “Icyo twishimira uhereye umwaka ushize twegereye banki twumvikana uburyo bwo kwishyura. Ubu twishyura neza nubwo ubushobozi Itorero ryari rifite, ingaruka za Covid-19 zagiye zituma bugabanuka.”
Umuyobozi wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko mu ngamba ziri gufatwa harimo kugabanya ko itorero rijyamo imyenda, hakajyaho umurongo w’uburyo ifatwa ariko hagashyirwa imbaraga mu kubanza kwishyura isanzwe ihari.
Iby’amarira y’abakozi basezerewe ku kazi kubera amavugurura
Zimwe mu nshingano Komite nyobozi iriho ubu yari ifite uhereye mu nzibacyuho, ni ugukora amavugurura mu nzego z’itorero n’imiyoborere yazo. Muri iyi gahunda havanyweho amatorero y’uturere ndetse n’urwego rw’Ururembo na Paruwasi biravugururwa, bituma abapasiteri n’abandi bakozi mu nzego zinyuranye basezererwa.
Asubiza ibibazo by’abanyamakuru ku bijyanye n’uko hari bamwe muri bo bavuga ko babayeho nabi, itorero rikaba ryarabataye kandi bararikoreye, Pasiteri Ndayizeye yavuze ko kuba hari abahagaze mu nshingano za gipasitori kimwe n’abandi bakozi, bitavuze ko nta bindi bakora.
Ati “Reka mbwire umuntu wese waba ufite akazi kahagaze, ibindi wakora birahari. Imana iduhera umugisha mu byo dukora no mu byo tugerageza byose.”
Budigiri yavuze ko ibyakozwe bikurikije amategeko, ko iyo hari utabyishimiye yegera inzego bakagirana ibiganiro, byagaragara ko hari ibitarakozwe neza bigakosorwa.
Umushumba Mukuru Wungirije, Rutagarama Eugene, we yagize ati:“Ntibaheranwe n’agahinda ngo ’nakoreraga itorero none riranjugunye.’ Ntabwo itorero rijugunya abantu, ntabwo Imana yakuretse ahubwo yagukinguriye umuryango ngo ubone ko hari andi mahirwe.”
Ibikenewe kuvugururwa bimaze gukorwa ku gipimo cya 70%, nubwo ngo hakiri ikibazo cy’abatumva kimwe impinduka n’aho zibaganisha ariko ngo kugera ku musaruro ni urugendo.
Ati “Ntiwava ku musozi umwe ngo uhite ugwa ku wundi. Hari ababa badashaka ko ibintu bihinduka, bagashaka icyiza mu bintu byavuyeho n’ikibi mu byagiyeho bishya.”
Urujijo ku bapasiteri bivugwa ko bambuwe inshingano
Hashize iminsi mike ku mbuga nkoranyambaga hahererekanwa urutonde rw’abapasiteri bivugwa ko bambuwe inshingano muri ADEPR. Ubuyobozi bwatangaje ko ayo makuru ari ikinyoma, ahubwo ari ibikwirakwizwa n’abadashaka impinduka.
By’umwihariko hari umupasiteri witwa Masumbuko Joshua watumiwe nk’umwigisha mu giterane cya korali Amahoro muri ADEPR Remera mbere ya Pasika, ariko birangira abujijwe kubwiriza. Past. Masumbuko yasohowe ikubagahu nk’igisambo mu giterane cya ADEPR abuzwa kubwiriza
Bivugwa ko ubuyobozi bukuru ari bwo bwatanze amabwiriza yo kumuhagarika. Pasiteri Ndayizeye yavuze ko ibyo atari ikibazo, keretse iyo muri ayo materaniro haburamo umuvugabutumwa. Kandi ngo ibyakozwe biri mu nshingano z’umushumba w’itorero.
Hari kandi andi makuru atavugwaho rumwe yerekeye Pasiteri Zigirinshuti Michel wahagaritswe mu nshingano by’agateganyo, ariko amezi atatu yari yarahawe yarashize ntiyasubizwa mu mirimo.
Bikaba bivugwa ko yakoze andi makosa akongererwa ibihano byatumye yamburwa inshingano zo kuba umushumba kuri ADEPR Gasave.
ADEPR ishyize imbere ibikorwa bizamura imibereho myiza y’abakirisito
Muri gahunda yo gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo by’imibereho myiza y’abaturage, ADEPR ivuga ko ifite ibikorwa birimo gufasha mu myigire y’abana badafite ubushobozi ibatangira amafaranga y’ishuri, kwishyurira abadafite mituweli n’ibindi. Hari ibiri gutegurwa byafasha abanyetorero kubona inguzanyo zo gushyira mu bikorwa imishinga ibyara inyungu n’ibindi.
Iri torero rimaze kugira abayoboke bakabakaba miliyoni eshatu n’insengero 3131 hirya no hino mu gihugu. Rivuga ko ryishimira ko ivugabutumwa rirushaho kwaguka. Umwaka ushize habatijwe abakirisitu bashya 38.000 naho mu gihembwe cya mbere cya 2022 hamaze kubatizwa abagera ku 28.000.
Bigendanye n’aho iterambere rigeze, ubuyobozi bwaryo buvuga ko bwahisemo kuyoboka uburyo bushya bwo kubwiriza ubutumwa binyuze mu mupira w’amaguru.
Inkuru ya Igihe.com