Muri uku kwezi biteganyijwe ko imibumbe itanu izaba iri ku murongo umwe ku buryo abantu bashobora kuyirebesha amaso yabo, ibintu byaherukaga kubaho mu myaka 18 ishize.
Iyi ibumbe biteganyijwe ko izaba iri ku murongo umwe ni Mercure, Venus, Mars, Jupiter na Saturne. Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo cy’Ubwongereza gikora ibijyanye n’ubushakashatsi mu isanzure, Robert Massey, yabwiye Newsweek ko ubusanzwe hajyaga hashobora kugaragarira rimwe imibumbe ibiri cyangwa itatu yegeranye ariko ibyo kuba hagaragara itanu icyarimwe ku murongo ari ibintu bidasanzwe.
Massey yibukije ko ibi byaherukaga kubaho ku mugoroba wo mu 2004. Kuri iyi nshuro abifuza kubireba basabwa kubyuka mu rukerera bakerekeza imboni zabo mu kirere cyo mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’Isi.
Diana Hannikainen ukorera ikinyamakuru cya Sky na Telescope, na we yemeza ko ibi ari ibintu bidasanzwe ndetse ko kuri uyu wa 24 Kamena ababashije kureba babonye ukwezi kwamaze kujya hagati y’imibumbe ya Venus na Mars ndetse muri iyi minsi isoza ukwezi abantu bashobora kujya babona iyi mibumbe iri ku murongo yose bakoresheje amaso yabo bitarindiriye kurebera mu byuma runaka.
Bizasaba ko umuntu azajya aba yabyutse nibura mbere ho isaha n’igice ngo izuba rirase kugira ngo ashobore kwirebera ibi bintu bidakunze kubaho. Muri rusange abantu baherereye munsi ya Koma y’Isi ni bo bafite amahirwe menshi yo kureba iyi mibumbe iri ku murongo ugereranyije n’uko abo mu gice kiri haruguru y’umurongo ugabanyamo isi kabiri bazabibona.
Abo mu Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na bo bashobora kuzareba iyi mibumbe icyakora abaherereye mu gice cy’amajyaruguru nka Canada n’u Bwongereza ngo kubona umubumbe wa Mercure biba bigoranye kubera ko uba utagaragara neza.