Polisi y’u Rwanda yasubije uwayibajije niba yafunga by’igihe gito umuntu ubyifuza kugira ngo yitekerezeho, imugira inama yo kuba yakoresha ubundi buryo bwatuma aruhuka nko kuba yatembera ahantu nyaburanga kuko hahari henshi mu Rwanda, iti “Bizaba bifite ituze n’umutekano hatajemo amapingu!”
Ni nyuma yuko kuri uyu wa Gatatu umwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa X, ufite Konti yitwa Wimbwira, anyujijeho ubutumwa avuga icyo umuntu yakora mu gihe yumva yifuza gufungwa.
Muri ubu butumwa bwe yabaye nk’uwandikira Polisi y’u Rwanda, yagize ati “Ese Polisi y’u Rwanda, umuntu abyutse akumva arashaka ko mumufunga nk’iminsi 3 kugira ngo yitekerezaho neza, mwabimukorera? Murakoze munsubize.”
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bukunze gushyikirana n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bugasubiza ibibazo babubaza, mu gusubiza uyu muntu, bwagize buti “Ntabwo dutanga “staycation” [ahantu umuntu ajya kuruhukira akitekereza] muri kasho zacu, ariko twakugira inama yo kujya muri Visit Rwanda. Bizaba bifite ituze n’umutekano hatajemo amapingu!”
Iki kibazo cyabajijwe Polisi y’u Rwanda ku munsi umwe undi muntu yanditse ubutumwa kuri uru rubuga nkoranyambaga, asaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ko yazasura zimwe muri Sitasiyo zarwo kugira ngo arusheho kumenya imikorere yarwo.
Uru rwego na rwo rwo mu z’Ubutabera, rwasubije uyu ko ntacyo bitwaye, rumuha n’ikaze ko yazasura Sitasiyo yarwo imwegereye kugira ngo icyifuzo cye cyubahirizwe.
Muraho,
Ntabwo dutanga « staycation » muri kasho zacu, ariko twakugira inama yo kujya muri #VisitRwanda. Bizaba bifite ituze n’umutekano hatajemo amapingu! https://t.co/rucoYevW2v
— Rwanda National Police (@Rwandapolice) October 23, 2024